Nyamasheke: Urujijo ku iyibwa rya mudasobwa mu rwunge rw’amashuri rwa Ruheru

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 30/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aravuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga 2021 Abajura bataramenyekana baraye batoboye icyumba kibikwamo imashini abanyeshuri bifashisha mu isomo ry’ikoranabuhanga.

Abaturage bavuganye na muhabura.rw bavuze ko amakuru yamenyekanye ahagana I saa tatu z’igitondo aho basanze icyumba cyatobowe iparafu hagakurwamo imashini ya Projecteur yifashishwaga mu masomo anyuranye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasihe haherereye iryo shuri yavuze ko nabo batunguwe niyo nkuru Kandi harihizewe ko hakora abazamu babiri bakora basimburana.
Yagize ati:”Twabimenye nka saa tatu niho twabwiwe ko ku kigo cy’amashuri hibwe natwe tumenyesha inzego zitandukanye batangira gukurikirana.”


Si ubwa mbere kuri iki kigo havuzwe ubujura bw’imashini z’abanyeshuri Dore ko mu minsi ishize nabwo hibwe imashini z’abanyeshuri bikabera abantu Urujijo uburyo abantu biba imashini zibitswe mu mitamenwa Kandi ucyingwa hakajya hasangwa hafunguwe hatamenywe ,Ni ibintu ingeri zose z’abantu bibaza bikabayobera.

Umwarimu ukorera mu rwunge rw’amashuri rwa Ruheru A yasabye ko hakorwa iperereza simusiga ryatuma hatahurwa abihishe inyuma y’iyibwa yizo mashini z’abanyeshuri na Internet yifashishwaga mu bushakashatsi have ku banyeshuri no ku barimu muri rusange.


Yagize ati:”Biradushobera kumva ikigo nkiki gifite abazamu babiri umwe ukora amanywa undi agakora ijoro ,uburyo babaca mu rihumye bagafungura inzu imashini zibitswe mu mitamenwa zikibwa Kandi badaciye?Ni ikintu cyo gukurikiranwa kugeza hatahuwe abagize uruhare muri icyo gikorwa.”


KU murongo was terefoni twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madame Mukamasabo Appolonie iby’icyo kibazo ntibyadukundira.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 30/07/2021
  • Hashize 3 years