Nyamasheke: Umusore yacubiye mu mazi y’ikivu afite umufuka w’urumogi biba iby’ubusa arafatwa

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years

Umusore witwa Ngendahimana Emmanuel w’imyaka 20 yafatanywe ibiro 16 by’urumogi ucyekwaho kurucuruza hirya no hino mu gihugu.Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yamufashe kuri italiki ya 10 Kanama nyuma y’uko agerageje gucubira mu mazi y’Ikivu bikaba iby’ubusa agafatwa akimara gukuka muri ayo mazi.

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere, ngo uyu musore yafatiwe mu kagari ka Mubuga,umurenge wa Gihombo. ubwo yafatwaga yari afite imifuka ibiri hari umufuka munini wari urimo ibiro14 naho umuto urimo ibiro2.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko mbere y’uko bafata uyu musore, bari bahawe amakuru n’abarobyi bibumbiye mu makoperative akorera mu kiyaga cya Kivu.

CIP Gasasira yavuze ko uyu Ngendahimana yari aturutse ku kirwa cy’Ijwi ari kumwe na mugenzi we witwa Ntibayizi Elie w’imyaka 27; bageze hafi y’ikirwa cya Biti giherereye mu murenge wa Gihombo, Ntibayizi ahita asimbukira mu mazi.

Yagize ati”Ubwato bw’abarobyi bugenzura ubundi bwato bukorera muri iki kiyaga, bwabonye ubwo bwato bwari butwaye aba basore bombi buri kugenda bugana kuri icyo kirwa cya Biti, bihutira kugenda babusanga.”

Yakomeje agira ati” Ntibayizi yabonye ko bagiye kubageraho yahise afata umufuka we urimo ibiro nka 15 ahita acubira mu mazi aroga ajya mu ishyamba riri kuri iki kirwa giherereye muri uyu murenge wa Gihombo ari naho avuka,bamukurikiye baramubura”.

CIP Gasasira akomeza avuga ko aba barobyi bahise bafata Ngendahimana bamushyira mu bwato, bahita bahamagara Polisi bahurira nabo ku nkombe z’ikiyaga abo barobyi bamuzanye bamushyikiriza polisi.

Ngendahimana avuga ko urwo rumogi yari aruvanye mu gihugu cy’igituranyi ,akaba yari agiye kurujyana kurugurisha mu Mujyi wa Kigali.

Ngendahimana Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo aho ari gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacya(RIB), mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe mugenzi we Ntibayizi Elie ndetse no kugirango hamenyekane niba hari abandi bihishe inyuma y’iki cyaha.

CIP Gasasira arashimira aba barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, ku makuru batanze kugirango uyu musore afatwe; akabasaba gukomeza ubu bufatanye bwo gukomeza kujya batangira amakuru ku gihe, hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha no kwicungira umutekano muri rusange.

Umuyobozi wa koperative y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bakomoka mu mirenge ya Macuba, Kirimbi,Gihombo na Mahembe; Ndagijimana Elias yasabye bagenzi be gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko byambuka binyuze mu mazi.

Yakomeje asaba urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years