Nyamasheke: Umupolisi yarashe abantu bane hapfamo babiri.

  • admin
  • 29/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umupolisi yarashe abantu bane hapfamo babiri mu Karere ka Nyamasheke, ahagana mu ma saa tanu yo kuri uyu wa 28 Nzeli 2015.

Imirambo iraye mu Bitaro bya Bushenge; babiri bakomerekejwe n’amasasu na bo baraye muri ibyo bitaro, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karengera iryo sanganya ryabereyemo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uwo mupolisi yarashe abaturage ubwo barwanaga n’umuyobozi w’akagali ashaka kubasenyera.

Mutuyimana Gabriel yabisobanuye muri aya magambo: “Abarashwe bose ni abagabo, intandaro ni inzu umuyobozi w’akagali yashakaga gusenya kuko ngo itubatse mu mudugudu, ubwo yifashisha abapolisi, bagezeyo abaturage baragumuka, baba

barabarashe.” Uyu muyobozi yaganiriye n’iki kinyamakuru ubwo yarimo ava aho byabereye, mu Mudugudu wa Nyamugali, Akagali ka Gasayo, ari kumwe n’abayobozi bo ku rwego rw’Akarere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yemereye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko koko umupolisi yarashe abaturage, ariko yirinda kugira ibindi bisobanuro atanga. Muri make, uku ni ko IP Kanamugire Theobald yabisobanuye: “Byabaye, ariko mube muretse, amakuru tuzayabaha ejo.”

Umuyobozi w’Akagali washakaga gusenyera abaturage, na we ngo bamukubise mbere y’uko baraswa, akaba araye mu bitaro bya Bushenge na we, nk’uko byemezwa na Mutuyimana.

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/09/2015
  • Hashize 9 years