Nyamasheke : Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru n’Umubaruramari we bapfa gusahura ikigo nderabuzima

  • admin
  • 31/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ikigo nderabuzima cya Ruheru giherereye mu kagari ka Raro mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba.Hamaze iminsi muri icyo kigo havugwamo urunturuntu hagati y’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima Madame Uzayisenga Myriam n’umubaruramari we Sikubwabo Emmanuel, imbarutso yabyo ikaba yarabaye ku wa kabiri tariki ya 26 uku kwezi kwa Gicurasi ubwo bafataniraga imbere y’abarwayi hafi n’inzu itangirwamo service z’ababana n’ubwandu bwa Sida.

Bamwe mu baforomo bakorera akazi kabo ka buri munsi muri icyo kigo babwiye MUHABURA.RW ko abo bayobozi bombi bafitanye ibibazo akenshi bishingira ku mutungo banyereza ku byumvikanaho bikaba ikibazo.

Umwe muri bo utashatse ko MUHABURA.RW itangaza amazina ku bwimpamvu z’umutekano we yavuze ko hari byinshi bapfa dore ko ku wa 2 ngo banarwaniye imbere y’abarwayi.

Yagize ati:“Ku wa 2 bararwanye turabakiranura bavuga ko uwo muyobozi abeshyera umubaruramari we Sikubwabo Emmanuel kwiba essence y’ikigo , nawe akavuga ko uwo muyobozi yasabwe n’umuyobozi w’itorero rya UEBR Paruwasi ya Ruheru Pasteur Mbonyimana Pascal ku mwirukana”

Uy’umuforomo kandi akomeza avuga ko uyu mubaruramari yishyuje umuyobozi we amafaranga y’inzu ya leta yacumbikagamo yari amaze amezi agera kuri 20 atishyura maze agahitamo kuyivamo atayishyuye akifatira icyumba cy’ikigo nderabuzima kibikwamo ibiribwa.

Yagize ati:“Umuyobozi w’ikigo nderabuzima arara mu nzu ishyirwamo ibiribwa gute?si ukwikoza isoni koko? ubwo se bakubaha? ubwo se ayo mezi atishyuye inzu ya leta azishyurwa nande? Ese bariya si ukunyereza umutungo wa leta? “

Bamwe mu bakozi ayoboye baramushinja Ruswa,icyenewabo no gutonesha.

Umwe mu bakozi avuga ko uwo muyobozi agendera ku cyenewabo aho yafashe umukwe akamugira umushoferi wa moto y’ikigo nderabuzima ndetse ugasanga iyo moto ikoreshwa n’izindi service zitajyanye n’icyo yatangiwe na Ministeri y’ubuzima mu Rwanda aho usanga iyo moto iterura imizigo y’ibyahashywe ibijyana Macuba mu rugo rw’uwo muyobozi .

Yagize ati:“Ubwe nawe ntabwo aba ku kazi usanga ari kumwe n’umukwe we muri gahunda zabo za buri munsi kuko niyo moto ntiba mu kigo,uwo mubaruramari arayishaka agiye kuri banki akayibura ugasanga moto atari iy’ikigo ahubwo ari iya Cheftaine (Titulaire),hari kandi amakuru avuga ko iyo moto yakuwemo ibyuma rugikubita.”

Yakomeje avuga ko kandi hari umuntu aherutse guha icyangombwa amusinyiye sous couvert amwita umukozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru kandi atahakora akora mu kigo nderabuzima cya Karengera maze ahita abona akazi mu kigo nderabuzima abereye umuyobozi ubu akaba ari umukozi wa Ministeri y’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Ruheru.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru Madame Myriam avuga ko uwa koze ikosa azabibazwa n’ubutabera ko nta byinshi yabazwa.Yagize ati:”Uwakoze amakosa azabibazwe n’amategeko.”


Sikubwabo Emmanuel Ushijwa ku rwana na Nyirabuja imbere ya barwayi yavuze ko nta mwanya afite wo ku vugana n’itangazamakuru kandi ko nta muntu bafitanye ikibazo

Sikubwabo yagize ati : ” Nta muntu dufitanye ikibazo ugifite azansange hano kandi sinkorana n’itangazamakuru rikorana na Meya niba nawe ampfiteho ikibazo azaze andebe nawe . kandi ndahuze ndimo gukora raporo y’akazi

Ku murongo wa Telephone MUHABURA.RW yavuganye n’umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora Dr Sarathiel avuga ko icyo kibazo akizi kuko yabonye raporo ivuga ku myitwarire mibi y’uriya mubaruramari Emmanuel kandi ko batazabyihanganira.

Yagize ati:”Kuva yatangira akazi ashwana n’abayobozi b’ibigo nderabuzima (Titulaire) kugeza ubwo yimuwe kubera imyitwarire idahwitse yo kunyereza umutungo w’ikigo, akabeshya ko yaguze essance kandi abeshya gusa akarere Kari kubisuzuma gashingiye kw’iyo raporo maze gafate umwanzuro.”

Yakomeje avuga ko uwo muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru abaye nk’urwa Kane wikomye uwo mucungamari gusa hazabo gusuzuma niba abo bayobozi bose banga uwo mucungamari kandi barabanye nawe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyamasheke MUHABURA yavuganye n’umuyobozi wako Madame Mukamasabo avuga ko icyo kibazo yacyumvise ariko ko raporo itaramugeraho ariko ko afite amakuru ko iri mu nzira.

Yagize ati:“Icyo kibazo ndakizi gusa hari raporo yakozwe kuri cyo ikaba itarangeraho nkaba nyitegereje gusa nitugeraho nk’Akarere tuzabisuzuma turebe ikizavamo.

Ni kenshi mu bigo bitandukanye usanga hari inzego zitumvikana ku myanzuro runaka ugasanga birimo biradindiza umusaruro wari wizewe bityo bigatuma ibyo bigo bitesa imihigo itandukanye biba byarasinye.

Uko kutumvikana akenshi usanga guterwa n’imicungire mibi y’umutungo hari ibitumvikanyweho.Mu nama nyinshi z’abayobozi bakuru b’igihugu usanga Perezida wa Repuburika agira inama abayobozi abereka ko gukorera hamwe aribyo bibageza ku iterambere rirambye kandi ryifuzwa na buri wese.

JPEG - 143.7 kb
Sikubwabo Emmanuel ushijwa kunigira Nyirabuja imbere ya barwayi ba SIDA

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/05/2020
  • Hashize 4 years