Nyamasheke: Gahunda yagir’Inka ntibayivugaho rumwe

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage batishoboye bo mu mudugudu wa Gitanga, mu kagari ka Mubumbano, mu murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bo batagerwaho na gahunda ya Girinka, kuko ngo kuva iyi gahunda yatangira umuturage wayihawe mu mudugudu wabo ari umwe gusa.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya banavuga ko batazi n’uyu ukuntu yayibonye, kuko ngo n’iyo urebye usanga atari we uri mu bakennye cyane bayikeneye, kuko ngo we akanyakanya ugereranije n’abandi. Umwe muri aba baturage yagize ati:“Kuki mu midugudu 50 igize uyu murenge umudugudu wacu ari wo utagerwaho n’iyi gahunda? Ntidushobora gutera imbere kuko abagenda borozanya ari abatuye umudugudu umwe, keretse ari nk’inshuti yawe igahitamo kukoroza. Twebwe rero iriya imwe ikaba itazakwira abaturage vuba, tugasaba ko tutasubizwa inyuma n’inzego z’ibanze ku byo Umukuru w’igihugu aba yageneye abaturage bose.”

Ibi birashimangirwa n’Umukuru w’uyu mudugudu Ntaganzwa Appolinaire, uvuga ko ibyo aba baturage bavuga ari byo, inka yabagezeho ari imwe gusa kandi yanahawe uwo babona atari ayikwiriye kurusha abandi, bakibaza impamvu ari iyo imwe yahageze n’uko yayibonye. Yagize ati “Mu baturage mfite 556 bari mu ngo 116 urugo rumwe gusa ni rwo rwagezweho n’iriya gahunda tukibaza impamvu.Ibi bigira ingaruka nyinshi harimo izo guhera mu bukene abandi batera imbere, hakabamo n’uko kubabwira izindi gahunda za Leta bigorana kuko bo baba bumva batazwi, batanitaweho. Tukumva ubuyobozi bwabyigaho natwe abaturage bacu bagahabwa ziriya nka zigenewe abanyarwanda bose batishoboye ngo zibazamure.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu murenge Niyitegekera Jerôme, avuga ko iki koko ari ikibazo kigoye gusobanura, akavuga ariko ko mu minsi iri imbere hagiye gutangwa izindi nka 100, uyu mudugudu na wo ukazitabwaho, ariko hagati aho abaturage ubwabo na bo bakagira umuco wo korozanya hagati yabo kuko na byo ngo bibarwa muri iyo gahunda


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2015
  • Hashize 8 years