Nyamasheke: Batatu bafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abagore babiri n’umugabo umwe bo mu mirenge ya Kagano na Gihombo mu karere ka Nyamasheke bari mu maboko ya polisi, bafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragaje mu minsi ya nyuma yo gusoza icyunamo cy’uyu mwaka.

Umuyoboiz w’aka karere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette,avuga ko abafungiye ingengabitekerezo ya Jenoside muri aka karere ari uwitwa Harelimana Mathias wo mu murenge wa Gihombo. Afungiye kuba ku wa 11 Mata umuturanyi we witwa Ruberanziza Aphrodis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari n’inkeragutabara yaramubwiye kujya mu biganiro, undi ngo akamusubiza ati’’ genda wowe bifitiye akamaro’’.

Hari kandi n’abagore babiri, uwitwa Uwineza Immaculée w’imyaka 42 na mugenzi we Nyiransengimana Valentine w’imyaka 25, ngo bari mu kabari ku wa 13 Mata, bakaganira ku bantu bagaragaje ihungabana mu gihe cy’icyunamo,ngo bakagera kuri

Uwimana Anne-Marie na we wahuye n’icyo kibazo bakavuga ko yirizaga cyane kugira ngo amafaranga ajya mu gaseke bayongere. Uretse ibi ku wa 13 Mata ubwo hatangwaga amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside mu murenge wa Kanjongo, basanzemo igiceri cyo mu 1962 ku bwa Kayibanda,kugeza n’ubu hakaba hataramenyekana uwagishyizemo. Mukamana Claudette yagize ati’’ Aba bantu baraduhemukiye rwose kuko ntitwifuzaga ko mu karere kacu hagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi twari tugiye gusoza neza ariko baradutobeye,gusa nibibahama bazakanirwa urubakwiye,tukaba tuboneyeho gusaba abaturage kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside,ahubwo bagakomeza gufasha abayirokotse,kandi abarokotse na bo tukaba dukomeje kubihanganisha nubwo hakomeje kugaragara abakibatoneka.’’

Bamwe mu baturage b’aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bibabaje kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,bavuga ko gukaza amategeko ayihana ari byo bizabacogoza,ariko ko bari bakwiye kwihana batarahanwa.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 8 years