Nyamasheke: Abaturage babonye gerenade mu bwiherero rw’umucyecuru

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gako mu murenge wa Kagano mu karere ka abaturage 3 babonye gerenade mu bwiherero bw’urugo rucunzwe n’umukecuru witwa Nyirasafari Daphrose ubwo barimo babuvidura.

Umwe mu baturage bahatuye, avugako uru rugo rwari urwa Sehorana JMV witabye Imana mu 1997 na Ayinkamiye Madeleine na we witabye Imana 1998, urugo n’abana babo bisigara bicungwa na nyirabukwe wa Sehorana witwa Nyirasafari Daphrose ariko ngo nta muntu wahabaga.

Gusa ngo ubwiherero bwari bumaze imyaka igera kuri 15 budakoreshwa.Imyanda yo mu bwiherero ngo yari yarakamutse ishobora kubyazwamo ifumbire.

Abagabo 3 bayemo, basanga ari gerenade yo mu bwoko bwa Stick, kuko batari bayizi bitabaza umwe mu nkeragutabara aje ababwira ko ariyo, ni ko guhamagaza inzego z’umutekano zihita ziyijyana guturitswa idakoze itagize ibyo yangiza.

Bamwe mu baturage bakaba bavugaga ko kubera ko kuri urwo rugo ari kuri santere y’ubucuruzi bishoboka kuba ari abantu bayitayemo,kuko ngo nubwo bakeka ko yaba imazemo igihe ngo idashaje cyane.

Ntaganira Josué Michel,Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye umunyamakuru ko,yahakuwe koko ndetse nyuma yo kuhakurwa, abaturage basabwe kujya bahita batungira agatoki inzego z’umutekano ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ntaganira yagize ati’’ Ayo makuru ni ukuri. Icyo dusaba abaturage,cyane cyane abana bato b’abanyeshuri n’abakuru basanzwe, ni ukujya bitondera ikintu cyose babonye batakizi kandi babona gishobora kubahungabaniriza umutekano,bakajya bahita batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kugira ngo zirebe,nizisanga ari icyabahungabaniziriza umutekano koko bagisobanurirwe neza kihavanwe kitarakora ibara.’’

Iyi gerenade ije ikurikira imbunda 2 zishaje ziherutse gutoragurwa mu mirenge ya Kanjongo na Bushekeri n’abaturage bahinga muri Gicurasi uyu mwaka, imwe ikaba yaratoraguranywe na magazine n’amasasu yayo 82, zigakurikira na none gerenade 2 na zo zatoraguwe mu murima w’umuturage abaturage bandi barimo bawumuhingira mu murenge wa Gihombo muri Nzeri umwaka ushize zihita ziturikirizwa aho n’inzego z’umutekano.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko nubwo ibi bikoresho bya gisirikare bitoragurwa mu ngo no mu mirima y’abaturage, nta gikuba cyacitse.Ahubwo umutekano ni wose mu karere,gusa ngo abaturage ntibakwiye kwirara,bakwiye gukomeza gucunga umutekano.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years