Nyamasheke: Abana bakomeje guta amashuri bakurikiye amafaranga bakura mu birombe

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’ababyeyi bavuga ko umukire witwa Habimana Ephrem ufite ibirombe bicukura amabuye yifashishwa mu bwubatsi ababangamiye kubwo gufata abana babo akirirwa abakoresha imirimo ivunanye, iyo gukura amabuye no kuyamenagura bigatuma bamwe bava mu mashuri abandi bakitabira ishuri gake, ibyo birombe bikaba biherereye mu mudugudu wa Rujeberi, akagari ka Higiro, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke.

Ababyeyi bavuganye n’umunyamakuru wa Rwandaforbes bavuze ko hatagize igikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi byazarangira abana bose bo muri aka gace bazava mu mashuri bakajya gucukura ayo mabuye kugirango bahabwe amafaranga.

Niyonzima Casmir utuye muri ako gace gaherereyemo avugana n’Umunyamakuru yamubwiye ko ibirombe bari bazi ko bije kubateza imbere kumbe bigamije kubakurira abana mu mashuri .

Yagize ati: “Nta mwana ukibwirwa iby’ishuri dufite impungenge ko ubwo amashuri yaba afunguye muri uku kwezi nta mwana uzasubirayo kubera ubwo bucukuzi butemewe bikorerwa muri ibyo birombe.”

Yunzemo ko uwo mukire abakoresha imirimo itabakwiye aho usanga bikoreye amabuye manini ndetse birirwa banayasatagura.

Ati: “Nta mubyeyi ukibwira umwana ngo yumve birirwa muri ibyo birombe bacukura akabahemba ,ijana,magana atanu ibintu tubona bidakwiriye nk’umubyeyi nawe wabyaye.”

Mellecianne Usabyuwera avuga ko ikibazo cy’uwo mukire nibyo birombe bye bakigejeje kunzego zitandukanye yaba Umudugudu, akagari ndetse n’Umurenge, ntihagire icyo babikoraho bakabona bititaweho byazaba bibi.

Ati: “Inzego zitandukanye zirabi ariko nyine twabonye ari nko kwikirigita ugaseka aho usanga uwo uregaho ntacyo yabikoraho ,dore ko tuba duhanganye n’umukire, turasaba inzego zose guhaguruka bakarwanya iyi mirimo ikoreshwa abana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karengera ahaherereye ibi birombe twagerageje kubahamagara tumubabaza iby’iki kibazo ntibyadukundira.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame Mukamana Claudette yavuze ko bidakwiye ko Umwana akoreshwa imirimo ivunanye.

Yagize ati: “Ntibikwiye rwose ako ni akaga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye guhagurukira icyo kibazo maze kigacyemuka abana bavuye mu mashuri bakayasubizwamo.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda nkuko cyavuguruwe kugeza ubu hari ingingo nyinshi zivuga ku muntu ukoresha umwana imirimo ivunanye dore ko kandi Uburenganzira bw’abana bugomba kubahirizwa.

Mu Karere ka Nyamasheke hakomeje kumvikana abana bata amashuri bakigendera mu mirimo y’Uburobyi.Amakuru aturuka muri ubu buyobozi b’Akarere aravuga ko hamaze kugaruka abana benshi bagasubizwa mu mashuri.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years