Nyamagabe:Ubuyobozi bwabwije ukuri Perezida Kagame ko aka karere kagifite urugendo rurerure mu iterambere

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yeretswe ibyo akarere ka Nyamagabe kagezeho ari nako anagaragarizwa ibyo batarageraho, nk’ikibazo cy’imirire mibi ku bana n’imyenda myinshi ya ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage.

Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu ari gukorera muri aka karere kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yavuze ko bafite inganda ebyiri z’icyayi ari zo Kitabi, na Mushubi ziha akazi abarenga ibihumbi birindwi barimo abahinzi, abasaruro n’abakora mu nganda.

Yavuze kandi ko akarere ka Nyamagabe gahinga kawa n’inganda kakagira n’inganda ziyitunganya ku buryo beza toni 4000 z’ibitumbwe, zivamo toni 850 z’ikawa itunganyije neza.

Yavuze kandi ko bakomeje gukangurira abaturage guhinga ibihingwa ngengabukungu nk’iboberi na makadamiya.

Avuga kandi ko ikibazo cy’ubutaka busharira, cyabonewe umuti urimo ifumbire n’inyongera – murasuro, bita cyane ku bihingwa byatoranyijwe nk’ibigori, ibirayi, ingano ibishyimbo n’imyumbati.

N’ubwo bimeze bitya, Uwamahoro yavuze ko bafite ikibazo cy’imirire mibi ku bana, hakaba hakenewe ko abaturage bitabira kunywa amata no kurya inyama n’ibindi bikomoka ku matungo, cyane cyane mu kubitegura neza no kubigaburira abana.

Yagize ati “Abana 42% bari munsi y’imyaka itanu barwaye igwingira mu karere kacu. Mu bworozi bwabo akenshi baba bashaka ifumbire kurusha gushaka umukamo. Ibi bituma batabona intungamubiri zihagije, hakiyongeraho ubumenyi budahagije mu gutegura amafunguro.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko hari byinshi Nyamagabe yishimira mu bikorwa remezo nk’imihanda ubu iri kubakwa nk’umuhanda Huye – Kitabi, ndetse n’imihanda itanu iri kubaka mu mirenge ihingwamo cyane icyayi ngo umusaruro ubashe kugera ku isoko byoroshye.

Yavuze kandi ko hari indi mihanda iri gutunganywa nka kirengere -kaduha, Mushubi – Kaduha n’indi, yose yazamara guhuzwa, ikazashyirwamo kaburimbo.

Umuyobozi wa Nyamagabe yavuze kandi ko mu kwegereza abaturage amazi, ubu bageze kuri 85% y’ingo zishobora kubona amazi meza.

Ati “Hari imirenge itatu ari yo Murenge, Musange na Mugano, bifashisha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ariko adafite imbaraga zihagije kuri serivisi zimwe na zimwe. Ibiganiro na REG biratanga ikizere bitarenze 2020 bazaba babonye amashanyarazi.”

Mu mibereho myiza, Nyamagabe ifite amashuri ku byiciro bitandukanye, aho bafite amashuri y’inshuke 89, ndetse na Kaminuza yigisha kubungabunga ibidukikije no gufata neza ubutaka. Hari kandi amasomero 248 yigisha abakuze batazi gusoma no kwandika n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko bafite ibyumba by’amashuri byinshi bishaje bigera 165, bikeneye gusimbuzwa.

Hari kandi ukurinda abana guta ishuri, barwanya ibibitera nk’abarimu basibiza abana ku kigero kiri hejuru, imirimo mibi ikoreshwa abana, bikajyana no gukangurira abayobozi b’ibanze gusubiza mu ishuri abana bavuye mu ishuri.

Mu buzima, nyamagabe bafite ibitaro bibiri, biri ku rwego rw’akarere ari byo Kigeme na kaduha, hakaba ibigo nderabuzima 19, imbangukiragutabara umunani n’iyo Perezida Kagame yaraye abemereye zikaba zigiye kuba icyenda.

Hari kandi amavuriro yigenga na za farumasi na ‘health posts’ bigera kuri 20, bakaba bafite dufite intego y’ibindi 53 vuba aha, ariko intego akaba ari ukazgera mu tugari twose uko ari 92.

Ati “Turacyafite indwara z’imirire mibi hakaba n’izumwanda bikiyongera ku kigero gito cya mitiweli kuko turi kuri 76%. Turabizeza ko ibi byose bizaba amateka vuba. Twabashije kurwanya inzara iracika, tuzarwanya n’imirire mibi.”

Muri aka karere kandi ngo abaturage barenga 5000 bahabwa inkunga y’ingoboka izwi nk’akabando kabageze muzabukuru, naho abarenga 6000 bagakora imirimo y’maboko ya VUP.

Uwamahoro ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’abagera kuri 631 badafite aho kuba. 106 muri bo barubakiwe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu”.

Hari kandi abacitse ku icumu bafite amazu ashaje cyane, Hakaba hakenewe 189, muri yo hakaba hamaze kubakwa amazu 32 mu murenge wa Kibumbwe na 40 muri Tare.

Imibare igaragaza ko Nyamagabe ihagaze nabi mu mu mihigo no mu kurwanya ubukene

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko akarere ke kaza mu myanya mibi, nko mu bijyanye n’uko abaturage bishimye, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere bari ku mwanya wa nyuma.

Ati “Isesengura twakoze twasanze biterwa n’imanza zitarangirizwa ku gihe, nyamara hari abashinzwe kuzirangiza, hakaba umubare munini w’ababerewemo imyenda n’akarere. twatangiye gusesengura, ubu hari 108 Bazishyurwa mungengo y’imari y’umwaka utaha.”

Ati “Imbogamizi ikomeye dufite hari abantu 1167 bafite ba rwiyemezamirimo babambuye. Hari amafaranga y’imyenda arenga miliyoni 223. Turasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti vuba.

“Hari abaturage barenga 50 bambuwe na rwiyemezamirimo wubatse akarere. Duterwa ipfune no gukorera mu karere nyamara abakubatse batarishyuwe.”

Iby’uko Nyamagabe idahagaze neza ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu, byanagarutsweho na minisiti w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase.

Yagize ati “Mu turere icumi tugaragaramo ubukene, tune ni utwo mu Majyepfo na Nyamagabe irimo. byongeye, mu mihigo iheruka, mu turere icumi twabaye utwanyuma, dutandatu twose ni utw’iyi ntara kandi na Nyamagabe irimo. Ubukene buracyahari kandi ntabwo dukwiye kubana nabwo nk’ipata n’urugi.”

Avuga kandi ko muri Nyamagabe, abagera kuri 48% bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, 18% muri bo bakaba bari ku gipimo gikabije, nyamara hari byinshi bikorwa. Aho buri mwaka, Miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda zigamije iterambere ry’umuturage zikoreshwa mu karere.

Avuga ko k’ubusabe bwa Perezida Kagame, gahunda y’imbaturabukungu yakoreraga mu mirenge 12 kuri 17 muri Nyamagabe igomba kugezwa mu mirenge yose.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years