Nyamagabe :Ubuyobozi burishinja uburangare kubw’Umunyeshuli warohamye mu kizenga cy’amazi agapfa

  • admin
  • 16/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Ubwo hashyingurwaga Umurambo w’Umwana wa Gasige Desire, Umwana wari umunyeshuli rya Notre Dame de la Paix (GSND) Cyanika wari uri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye warohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Nyamagabe hafi y’aho yigaga, Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko nyakwigendera azize uburangare bwabo (akarere).

Nyakwigendera Desire Gasiga w’imyaka 19 yari ari gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Notre Dame de la Paix (GSND) Cyanika.

Ku cyumweru taliki ya 13 Ugughyingo Desire yajyanye na bagenzi be ku kidendezi cyaretsemo amazi ahari umwobo Abashinwa bacukuragamo amabuye bubaka umuhanda, ku bw’amahirwe macye Gasiga Desire aza kurohama abura ubutabazi.

Inkuru y’incamugongo yageze ku babyeyi be aho batuye mu Karere ka Ruhango ko umwana wabo yarohamye muri iki kizenga kandi atarakurwamo, ni ko guhita bishakamo uburyo kugira ngo bajye kureba iby’iyi nkuru bi bari bamaze kwakira.

Ababyeyi bamaze kugera aha, bitabaje inzego z’umutekano kugira ngo bakuremo umubiri wa nyakwigendera wari umazemo amasaaha 12 yose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu muhango wo gushyingura nyakwigendera, Nteziryayo Andree ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe wari waje nk’intumwa y’aka karere (aho uyu mwana yaguye) yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwishinja uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Ati “Ahantu uyu mwana Desire yaguye nk’akarere ka Nyamagabe twaraharangariye kubera ko tutigeze tuhasiba, none kubera urupfu rw’uyu mujyambere ni bwo tugiye kuhasiba..,mwihangane.”

Uyu muyobozi kandi amaze kuvuga aya magambo atakiriwe neza na bamwe mu batabaye, yakomeje avuga ko Akarere ka Nyamagabe kijeje umuryango wa Desire kuzakurikiranira hafi ibijyanye n’ubwishingizi.

Ati ” Bavandimwe, bitewe n’uko uriya mwobo umwana yaguyemo wacukuwe n’abashinwa kandi bafite contrat y’akazi bakoraga, tugiye gukurikiranira hafi iby’ubwishingizi by’ibi byago, kuko uriya mwobo bagombaga kuwusiba utaradutwara ubuzima bw’abantu.”

Umuyobozi w’ikigo nyakwigendera yigagaho n’abandi bana babanaga mu buzima bw’ishuri bavuga ko yari umwana ufite umwete wo kwiteza imbere kuko yari yaratangiye umushinga wo gukora Film Documentaire y’ishuri rya Notre Dame de la Paix (GSND) yigagaho mu rwego rwo kurifasha kwizihiza yubile yaryo.Source :Umuseke

Gasiga Desire (muruziga rutukura) we na bagenzi be biganaga ubwo bari mu byishimo akaza kuhasiga ubuzima (ifoto yafashwe n’abo bari bari kumwe):Photo/Umuseke

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/11/2016
  • Hashize 7 years