Nyamagabe: Imva Ishyinguwemo Umwana na Nyina bazize Jenoside yacukuwe n’abantu batari bamenyekana

Imva yari ishyinguyemo abantu babiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe yaraye icukuwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 2 Kamena 2016.

Iyi mva yari ishyinguyemo uwitwa Mukankusi Consolata n’umukobwa we Murekatete Jeannette bombi bishwe muri Jenoside. Biri kuvugwa ko iyi mva yari iri ku itongo ry’uyu muryango kuko yashyinguwe mu gihe umuntu wese yabonaga uwe wishwe akamushyingura hatarajyaho gahunda yo gushyingura mu nzibutso. Yacukuwe mu gihe byari biteganyijwe ko imibiri yari ishyinguyemo yari kuzimurirwa mu rwibutso rwubatswe muri uyu Murenge, tariki ya 18 Kamena uyu mwaka. Umushumba wari uragiye amatungo kuri iri tongo ngo ni we watanze amakuru mu gitondo asanze imva yacukuwe mu gihe ku mugoroba yari aharagiye inka ari nzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeje amakuru y’icukurwa ry’iyi mva ariko butangaza ko butaramenya ababigizemo uruhare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Pacifique Hagenimana, yatangaje ko iryo bara ryakozwe n’abantu bataramenyekana ariko barimo gushakishwa. Ati “ Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro bamena imva yari ishyinguyemo umubyeyi n’umwana we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.” Icyo kibazo cyahagurukije inzego zirimo iz’ibanze na polisi zagiye aho byabereye, bavana imibiri muri iyo mva kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rusange. Abaturage batuye mu Kagali ka Ngambi mu Mudugudu wa Kivomo ahabereye ibyo, bakoranye inama n’inzego zitandukanye barahumurizwa ndetse n’umuryango w’abari bashyinguye muri iyo mva urahumurizwa. Polisi mu Karere ka Nyamagabe irimo gukora iperereza ku buryo ndetse ngo abantu bane barimo abagize uruhare mu iyicwa ry’abari bashyinguye muri iyo mva, nabo bari mu bakurikiranyweho icyo cyaha.

Hagenimana yizeye ko abakoze iryo bara bazamenyekana kuko ngo yizeye ubushishozi n’ubuhanga bw’inzego zirimo gukurikirana icyo kibazo. Umuntu umwe muri uwo muryango ngo niwe uzwi warokotse abandi bose bishwe muri Jenoside nk’uko Hagenimana yakomeje abitangaza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe