Nyamagabe: Abagabo bata abagore babo bakajya gushaka abandi rwihishwa

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu batuye imirenge ya Kigeme na Tare bavugako hari bamwe mu baturanyi babo bata abagore babo bakajya gushaka abandi rwihishwa.Ngo bimaze gufata intera ndende.Abagore bashinja abagabo babo kwifuza imitungo iba ifitwe n’abandi bagore.

Ngo ibi ahanini biterwa no kutanyurwa n’abagore babo bituma basenya ingo zabo bakajya mu bandi bagore.

Patricia Mukansanga wo mu kagari ka Gasarenda mu murenge wa Tare avuga ko umugabo we amaze umwaka amutaye.Ngo bari bamaranye imyaka icumi babana kandi barasezeranye.

Mukansanga avuga ko arakazwa kandi n’uko umugabo we yamutanye urugo ariko akaba agaruka kumubuza amahoro.Ngo aza ashaka gutwara imwe mu mitungo bafatanyije guhaha kandi atakibana nawe.

Asaba ubuyobozi kumufasha guca uriya mugabo mu rugo rwe cyangwa bukamusaba kwemera ko batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati“Amaze umwaka yarantaye kandi twaridufitanye abana.Yanjijije ubukene ajya kwishakira umugore ufite amafaranga kandi byangizeho ingaruka zikomeye.Nta kintu na kimwe amarira abana, nta na mituweli abatangira kandi nanjye nta bundi bushobozi mfite, gusa n’utwomfite aragaruka akadusahura.’’

Ngo iyo yaje mu rugo harangwa n’intonganya kandi ngo afite impungenge ko nibitinda hazavamo amakimbirane yatuma yicwa kugirango umugabo asigarane isambu.

Abagabo bavuga ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma bata ingo zabo ari uko abagore babaroga.

Jean Damascene, umwe muri aba bagabo ati:“Hari abagore benshi ubona bigize nk’indaya bagatesha umutwe abagabo. Bamwe mu bagabo bararozwe barapfa, abandi babibonye bahitamo guhunga ingo zabo.”

Avuga ko muri Nzeri, 2018 hari abagabo bane azi bataye ingo zabo.

Venuste Mbabariye umwe mu bagabo waturutse mu kandi karere aje gupagasa ayamakuru ngo nawe byamubayeho. Anemeza ko hari abagore bamwe baroga abagabo babo bagapfa.

Ati“Iyo urebye nabi baranakuroga inaha hari abagabo barogwa.Njyewe umugore yankuye mu isambu yanjye ndimuka ndamuhunga.Narinsanzwe ntuye mu karereka Rusizi”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bonavanture Uwamahoro,avuga ko kuva nakera abaturage babo baribasanzwe bajya gupagasa ahandi bakazana amahaho.

Ngo niba hari abagenda ntibagaruke byaba ari ikibazo ariko kujya gupagasa ahandi ukazana ihaho byo ngo ni ibisanzwe ahantu hose.

Uwamahoro ati:“Kuva nakera byari bimenyerewe ko abaturage bo muri aka gace bajyaga guhahira ahandi bakazana ihaho ariko ntituramenya umubare wabo ariko tugiye kubwira ubuyobozi bw’Imirenge buzatumenyere uko ikibazo giteye, tumenye abagabo bagiye ntibagaruke.”

Ubuharike ni icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda. Itegeko N°59/2008 ryokuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari “Ukugira amasezerano yakabiri y’ubushyingiranwe ayambere agifite agaciro”.

Igitabo cy’amategko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano yakabiri y’ubushyingiranwe ayambere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Abagore bavuga ko abagabo babahora ubukene bigatuma bajya kwishakira abagore bafite amafaranga

Abagabo bemeza ko igituma bata ingo zabo ari uko abagore babaroga
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro avuga ko bagiye kubwira ubuyobozi bw’Imirenge bukazamenya uko icyo kibazo cy’abagabo bata ingo zabo giteye
Agasantere ko mu Gasarenda abaturage baba ari benshi

Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years