Nyakariro : Umugabo yishe umwana w’umuturanyi w’imyaka 10 amuciye umutwe

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku itariki ya tariki 03 Gicurasi 2020 ,ni bwo hamenyekanye inkuru ya Hakizimana Karenzi Emmanuel ukurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 10 amuciye umutwe mu Murenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana.

Amakuru aturuka muri aka karere, aravuga ko Hakizimana yishe umwana w’imyaka 10 wa Bajeneza bari basanzwe banaturanye, abatuye Nyakariro bakaba bemeza ko yamaze gutabwa muri yombi aho binavugwa ko nyuma yo guca umwana mutwe yanamushinyaguriye.

Ibi kandi biranemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), aho rwemeje ko aya makuru ari mampo kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yagize ati: “Aya makuru twayamenye, iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo.”

Ubuyobozi bwa RIB bwamaganye ibyo bikorwa by’indengakamere bushimangira ko Hakizimana naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa by’intangarugero nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years