Nyagatare:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yigize indorereze ya baringa

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Tumusime Alex ari mu maboko y’Urwego rwa Polisi rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Nyagatare, azira kwiyitirira indorerezi ya civil Society akabuza amahoro abayoboraga amatora.

Tumusime Alex yazindukiye kuri site y’itora y’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, atangira gukurikirana amatora mu cyumba cya Nyagatare ya 1.

Tumusime yari yambaye ikarita yatazwe na komisiyo y’igihugu y’amatora iri mu mazina ya Ingabire Betty woherejwe na Rwanda Civil Society Platform.Tumusime avuga ko Ingabire Betty wamwohereje kumukorera akazi mu mwanya we.

Yemeza ko iwabo ari mu mudugudu wa Tabagwe Akagari ka Tabagwe Umurenge wa Tabagwe. Uretse umuyobozi w’isibo nta wundi muyobozi yari azi amazina cyangwa isura.

Nta cyangombwa na kimwe kimuranga yari afite ahubwo yemezaga ko yabisize iwabo mu rugo.

Yatahuwe ubwo yasabaga abakorerabushake ba komisiyo y’amatora raporo ndetse agerageza no kubambura lisiti y’itora, barebye ku ikarita yari yambaye basanga iriho amazina y’umugore bahuruza Polisi imuta muri yombi.


Tumusime avuga ko Ingabire Betty wamwohereje kumukorera akazi mu mwanya we

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO IHUJE N’UBUZIMA UNYURAMO

Chief Editor

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years