Nyagatare:Inkuba yakubise inka zirindwi zihita zipfa

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mvura nke yaguye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, inkuba yakubise inka zirindwi z’uwitwa James Rutayisire wo mu mudugudu wa Mugari zose zirapf harimo enye zonsa.

Muri izi nka harimo enye zonsa, imwe ihaka, inyana imwe n’ikimasa. Aho inkuba yazikubitiye niho zaraye kandi zarayeho uburinzi kugira ngo hatagira umuturage izibaga akarya inyama zazo bikamugwa nabi.

Gilbert Rutayire,Umukozi mu Karere ka Nyagatare ushinzwe ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere, yabwiye umunyamakuru ko iriya nkuba yakubise ziriya nka izisanze aho zari zibyagiye hafi y’ikiraro ubwo hagwaga akavura gake nyma ya saa sita z’amanywa.

Rutayire asaba abarozi bo muri Nyagatare kugana ubwishingizi ku matungo bwatangijwe kandi ngo ntibakagire impungenge cyane kuko Leta yabashyiriyemo ‘nkunganire’ ya 40%.

Mu gihembwe cy’ihinga gishize nabwo inkuba yishe inka zigera kuri ebyeri mu murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare.

Rutayisire kandi avuga ko ubuyobozi buri burebe uburyo uwagize ibyago yazashumbushwa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years