Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byari kuzafasha abaturage byadindiye

  • admin
  • 04/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yasobanuriye Umukuru w’Igihugu n’itsinda bari kumwe ko kuba ibitaro ba Gatunda bitaratangira gukora byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

‘Yabitangaje’ kuri uyu wa 04 Nyakanga ubwo hatahwaga ibikorwa byakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 26 ishize urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye.

Ni ibikorwa byatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yabanje gutambagira ahubatswe ibyo bikorwa no gusobanurirwa uburyo byubatswe. Muri ibyo bikorwa yasuye birimo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, ishuri ryisumbuye rya Tabagwe, umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe na Karama.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko mu bikorwaremezo 11 byubatswe harimo ibitaro bya Gatonde n’ibya Gatunda ndetse n’ibigo nderabuzima 9 harimo icya Tabagwe cyasuwe.

Dr. Daniel Ngamije avuga ko ibitaro bya Gatunda byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 5 na miliyoni 600 bikazita ku baturage ibihumbi 160.

Avuga ko abakozi bazabikoramo bamaze kuboneka ndetse batangiye kuvura indwara zoroheje. Kuba bitaratangira gukora uko bikwiye ngo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Uyu munsi ntibaratangira gukora kubera ikibazo twagize cy’ibikoresho byari byaraguzwe ariko kubera COVID-19, mu gihe cy’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane hari Guma mu Rugo ahantu henshi nko mu Butaliyani aho twaguraga ibikoresho no mu Bushinwa. Ibikoresho bizatinda kugera mu gihugu kuko kuri Lots 18 z’ibikoresho byo kwa muganga twaguze, 15 zizagera ino aha tariki 31 Nyakanga izindi 3 zisigaye zigere ino aha mu kwezi kwa munani.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ibitaro bizatangira gukora ku itariki 30 z’ukwezi kwa munani 2020.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abakozi bamaze kugera mu bitaro n’ibikoresho bimwe na bimwe bikaba bihari. Yavuze ko abarwayi barwaye indwara zoroheje bakirwa harimo nk’ababyeyi babyara.

Mu bikorwa by’ubuzima kandi hari ikigo nderabuzima cya Tabagwe cyaguwe ku gaciro ka miliyari 1 na miliyoni 200.

Ni ikigo nderabuzima cyubatswe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Imbuto Foundation.

Dr. Daniel Ngamije avuga ko ibikoresho byose n’abakozi bihari hasigaye kubishyiramo kugira ngo ku wa mbere w’icyumweru gitaha ikigo nderabuzima kizatangire gukora.

Naho ivuriro ry’ibanze rya Gishuro riri mu mudugudu w’icyitegererezo ngo rizafasha imiryango 64 yatujwe muri uyu mudugudu ndetse n’abaturage basaga ibihumbi 3 umudugudu wubatsemo.

Muri serivise zizatangwa muri iri vuriro rito ngo ni ugusuzuma abantu, kubaha imiti, kubakorera ibizamini bya Laboratwari, kubagira inama zo kwa muganga no kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ubuzima bigamije kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.




Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/07/2020
  • Hashize 4 years