Nyagatare : Kagame yijeje abaturage amazi kuri buri wese
- 22/07/2017
- Hashize 7 years
Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi Ku munsi wa cyenda w’ibikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Kagame, mu ‘ijombo yageje ku baturage ba Nyagatare yagize ati “Bantu ba Nyagatare, inzira tugenze ni ndende, iyo dusigaje ndende ariko nziko mwiteguye kugenda urwo rugendo rundi dusigaje kugira ngo tugere kuri byinshi twifuza. Ndabashimira mwaje muri benshi, mwaje mukeye, ibyo rero nibyo twifuza. Dukomeze dukore, dukorane imbaraga, dukore ibyiza, twubake ubumwe bw’igihugu cyacu, twubake umutekano n’amajyambere.”
Paul Kagame yakomeje agira ati “Turifuza gukomeza ibyiza mumaze kugeraho, tumaze kubakira hamwe kandi byakomeje kuba mu ntego yacu, mu ntego za FPR Inkotanyi n’iz’igihugu muri rusange.”
Kagame yavuze ko Abaturage aribo bamutumiye ati” Mwarantumiye rero nk’umukandida wa RPF, naje ngo tujye inama y’iby’itariki 4 z’ukwezi kwa munani. Aha hose mumaze guhinga, mworora, hari n’ibindi bigomba gukorwa, cyane cyane birazwi ko hari amatungo, hari imyaka, byose bikenera amazi. Turashaka rero uburyo twakoresha neza amazi make ahari ariko akagera hose, akagera kuri buri wese. Aha na ho imvura si nyinshi birazwi, ariko noneho abantu bashobora kuhira imyaka. Turashaka gukoresha amzi ahunikwa, ashobora kujya mu madamu”
Kagame yasabye kandi Abaturage ba Nyagatare kubakira hamwe ati:’’ Bantu ba Nyagatare rero, turifuza gukomeza ibyiza tumaze kugeraho, dukomeje kubakira hamwe kandi byakomeje kuba mu nteko zacu, za RPF n’igihugu muri rusange. Byinshi sinirirwa mbisubiramo, ari amashanyarazi, ari imihanda, amahoteli n’inganda, ni amajyambere twifuriza Abanyagatare, mubyungukiramo n’igihugu cyose
Kagame yabwiye abaturage ba Nyagatare ko amashyaka bifatanyije ariyo yatumye igihugu gitera imbere bihambaye ati” Amashyaka umunani yemeye gufatanya na FPR-Inkotanyi. Ubwo bufatanye ni bwo butumye igihugu cyacu kigera aha ngaha kigeze n’aho cyari kivuye. Turashaka kubukomeza. Ni ngombwa. Uhereye no ku mateka y’igihugu cyacu. N’aha muri Nyagatare hari ikindi kimenyetso cy’ubufatanye. Iyi Nyagatare ubanza ari ko karere ka mbere gatuwe n’abantu baturuka ahantu hose mu gihugu”
Paul Kagame yibukije Iby’umunsi wa 4 ati” Iby’umunsi wa 4 z’ukwezi kwa munani ni ugukomeza ibikorwa twatangiye hashize imyaka 23, nanone indi iri imbere igihugu cyacu dukwiye gukomeza kucyubaka ku buryo n’abana bacu bazaza, abuzukuru, urubyiruko ruri hano rukiri ruto, icyo gihugu kizebe nyine gitangaje mu byiza, mu majyambere, mu bumwe bw’abagituye, mu mutekano”
- Abaturage bitabiriye aribenshi cyane
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw