Nyagatare: Ingengabitekerezo ya Jenoside ifite indiri mu madini n’amatorero

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyagatare ingengabitekerezo ya Jenoside yashinze imizi aho usanga igicumbi cyayo ari mu madini kuko ariho ikunda kugaragarira byihuse idini cyangwa itorero risengerwamo akenshi n’abantu bakomoka hamwe ndetse bahuje ubwoko nkuko uwuhagarariye impuzamatorero muri aka karere Pasitoro Kizito Karemera abyemeza.Ibi bigaragazwa kandi n’uko aka karere kabaye akanyuma mu bumwe n’Ubwiyunge.

Abayobora amatorero mu karere ka Nyagatare, bemeza ko bamunzwe n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere abantu baturutsemo. Nk’uko Pasitoro Kizito Karemera uyobora impuzamatorero mu karere ka Nyagatare abyemeza, uvuga ko abakirisitu bo muri aka gace basenga bakurikiye aho uwashinze itorero yaturutse ndetse n’ubwoko bwe.

Pasitoro Kizito Karemera ati “Bamwe bita abantu Abakonyine abandi bakabita Abaturage. Aha baba bashaka kuvuga ko Abakonyine ari Abatutsi na ho Abaturage ari Abahutu, abandi basigaye bakaba ari Abanyamurenge. Ivangura rishingiye ku moko rwose rirahari mu matorero.”


Pasitoro Byaruhanga ni umupasiteri wasezerewe mu Ngabo z’igihugu, aza kwiga ibijyanye na Iyobokamana, nyuma ashinga urusengero mu Murenge wa Rwimiyaga.Avuga ko bagenzi be b’abapasiteri baje gushinga izindi nsengero bamutwara abayoboke, bababwira ko pasitori wabo ari Umututsi ari na maneko w’ubutegetsi.

Pasitoro Byaruhanga ati “Abakirisitu babwiwe ko ndi Umututsi w’umusirikare, babwirwa ko ndi maneko wa Kagame ntari umupasitori, nta n’icyo mbigisha uretse kubaneka gusa. Muri aka gace umuntu asengera ahantu akagenda avuga ngo nta wacu nahabonye n’umwe

Ibi kandi bishimangirwa neza n’umwanya aka karere gahagazeho mu bumwe n’ubwiyunge kuko kuri ubu kari ku mwanya wayuma.

Visi perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine avuga mu bushakashatsi ku kwitabira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe mu mwaka wa 2015, Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa nyuma mu turere tugize igihugu uko twose ari 30.

Uyu muyobozi asaba abayobora amatorero kwigisha ibyiza igihugu kimaze kugeraho, bakigisha no kubisigasira, kandi ko bitakunda abantu babana mu mwiryane.

Uwimana Xaverine agira ati” Nibave mu kwibanda mu byabaye ahandi basoma muri bibiliya, ahubwo bigishe gushyira mu bikorwa ibyiza Imana ibasaba bibereye u Rwanda n’abarutuye.”

Abapasitoro banzuye basa bagenzi babo ko bakwiye guhindura abakirisitu bayobora urwango rukabava mu mutima, bagakorera Imana batareba amazuru cyangwa icyo baricyo.Ikindi kandi ngo nk’abakozi b’Imana bagiye gukora ubukangurambaga mu bakirisitu babo, ndetse bakanajya ku mavi bagasenga cyane, kugira ngo babashe kumva ko ari umwe aho guhora birebera mu ndorerwamo z’amoko.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 6 years