Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ubuhunikiro bukiri buke ibyo bigatuma hari umusaruro w’ibigori wangirika, cyangwa bigatera abahinzi kugurisha ku giciro gito kubera kubura aho ku bihunika ngo bizategereze igihe igiciro kizazamuka.
Hashingiwe ku miterere y’aka Karere kazwiho ubuhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’ibigori burahakorerwa cyane aho iki gihingwa cy’ibigori cyihariye hegitari ibihumbi 77179 z’ubutaka buhuje ku buso bwa kilometero 2 1919 z’Akarere kose bugasarurwaho toni ibihumbi 203.
N’ubwo izuba ryasaga nk’aho ryabaye ryinshi mu mezi ya vuba ashize, kuri ubu abahinzi bafite icyizere ko imvura yaguye izatuma babona umusaruro uhagije, ariko bakemeza ko ubuhunikiro bukiri buke muri aka Karere hagereranijwe n’umusaruro uboneka, ibituma bagurisha imyaka ku giciro gito bakimara kweza nyamara bakabaye bahunika imyaka kugeza igiciro cyibaye cyiza.
Aba bahinzi barasaba ko ubuhunikiro bwakiyongera.
Kuba kugeza ubu muri aka Karere hakiri ubuhunikiro 37 bwonyine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko bakomeje gushaka uko bwongerwa mu rwego rwo gufasha abahinzi gufata neza umusaruro w’ibigori bateganya kuzabona.
Ikibazo cy’umusaruro w’ibigori wangirika kubera kubura ubuhunikiro budahagije ni na kimwe mu byo Akarere ka Nyagatare gaherutse kukagaragariza abikorera nk’amahirwe ahari bashoramo imari.
Hari mu ihuriro ry’ishoramari ryiswe Nyagatare Investment Forum riherutse kuba muri aka Karere