Nyagatare : Abayobozi bavuga ko ibigori bituruka Uganda byishe isoko ryo mu Rwanda
- 08/08/2018
- Hashize 6 years
Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ibigori bituruka Uganda byishe isoko ryo mu Rwanda kubera ibiciro bito babiguraho.
Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama avuga ko mu Karere ka Nyagatare hinjira ibigori byinshi bituruka muri Uganda ku giciro gito cyane ugereranije n’ikiriho mu Rwanda.
Agira ati “Hari abacuruzi babigize umwuga, barajya Nyakivara bakagura ibigori kuri 40Frw ndetse hafi na Kasese ho ngo babigura 30Frw. Baraza bakabihunika ejo bagatwara ku isoko, abo nibo bica igiciro.”
Karengera Katabogama Alex umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo we avuga ko abacuruzi yaganiriye nabo bamubwiye ibigori byoroshye kubikura hanze bikabungukira kurusha ibyo mu Rwanda.
Mu nama yamuhuje n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’abayobozi b’utugari n’imirenge, Mushabe David Claudian umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko gucisha imyaka ku mipaka itemewe bibujijwe.
Ati “Ntabwo tuzabuza imyaka iva Uganda kwinjira, ikibazo n’abacuruzi batemewe bayinyuza mu nzira zitemewe. Turabasaba kuyinyuza ku mipaka kuko nibwo tuzamenya aho bayijyana, tumenye n’ingano y’ibyo dushakira isoko.”
Buraho Jean Sauver we avuga ko mu bandi bica igiciro ngo harimo n’abafite isoko muri bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare, aho bacana inyuma bakabifashwamo n’abamamyi bakabeshya abaturage ko bagabana amafaranga.
Ati “Abagurirwa na CHAI hari abari kubaca inyuma abo muri AEF, b’abamamyi bari hagati y’isoko n’umuhinzi, bakagurira abahinzi ku mafaranga 150 bakabizeza kuza kugabana 60 asigaye, abo nibo bica isoko.”
Hafashwe n’ingamba zo gushyiraho abacuruzi bazwi bagahabwa amaguriro yegereye abaturage.
Abaturage baguze nabo bakamenyekana nabo bajya kujya ku isoko bakanyura mu buyobozi bubegereye bagasinyirwa kugira ngo hirindwe umusaruro waturutse hanze mu buryo butemewe.
Salongo Richard
MUHABURA.RW