Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage bo mu kagari ka Tabagwe, mu murenge wa Nyagatare, ho mu karere ka Nyagatare, bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana.

Ibi babikanguriwe ku itariki 10 Gicurasi mu kiganiro bagiranye na Chief Inspector of Police (CIP) Ebert Rutaro na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, bakaba bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Ubu butumwa babuhereye abo baturage mu gikorwa cyo kubegereza serivisi hakoreshejwe imodoka irimo ibiro bikorwamo n’abapolisi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Ababikoramo iyo bamaze kwakira ibibazo by’abaturage, babasobanurira ko iby’inshinjabyaha bizakurikiranwa na Polisi y’u Rwanda; naho iby’imbonezamubano bizagezwa ku zindi nzego zishinzwe kubikurikirana.

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, CIP Rutaro yabwiye abo baturage ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko, aho bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu.

Yakomeje ababwira ko iyo babagejeje iyo babajyana babaka ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.

CIP Rutaro yabwiye urubyiruko rwari aho ati:”Nta gihe mukwiye guha umuntu nk’uwo kuko nta cyiza kiba kimugenza, ahubwo nihagira ubizeza ibyo bitangaza, muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

IP Umulisa yabasobanuriye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo ibikorwa hagati y’abashakanye nko guhoza undi ku nkeke, kumutoteza, no kumubuza uburenganzira ku mutungo.

Yababwiye ati:”Nubwo hakorwa byinshi mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana; haracyari abantu bakibikora. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa bayo mu kubirwanya.”

Yasobanuriye abo baturage ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye, kubakubita ,kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

IP Umulisa yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, n’ibindi bitera ababinyoye gukora bene biriya byaha, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nomero ya terefone 3512, iryakorewe abana ku 116, cyangwa bakayatanga kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years