Nyabihu:Umupolisi yarashe umucuruzi w’inkweto aramwica

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ahagana i saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nzeri 2019, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu harasiwe umugabo witwa Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore bikekwa ko yari atwaye magendu y’inkweto ahita apfa.

Umwe mu bibonye yabwiye Muhabura.rw ko uwo mugabo wari usanzwe acuruza inkweto yari ari mu modoka ituruka Rubavu igana Musanze afite agafuka karimo imiguru 10 y’inkweto, yabona polisi ibahagaritse agafata agafuka ke akiruka ari nabwo umupolisi yahise amwirukaho akamurasa amasasu ane ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Abo baturage bagaragazaga umujinya mwinshi bavuga ko ubwo umupolisi yamwirukankanaga yamurashe amasasu abiri amuhusha, nyuma akaza kumurasa andi abiri yamaze kumugeraho ndetse ngo akaba yabanje no kumukubita inshyi ebyiri.

Ni ibintu abaturage bavugaga ko byabarakaje cyane, ari nayo mpamvu bashatse gukora igisa n’imyigaragambyo bagahagarara mu muhanda banga ko umurambo w’uwishwe utwarwa, nubwo bitamaze akanya.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugisi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na TV/Radio1 aho yavuze ko ariyo.

Ngo abapolisi bari bacunze umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka hakavamo umuntu ufite igikapu akiruka umupolisi yamurasa isasu rigafata mu cyico.

Ku bivugwa n’abaturage ko uwo muturage amasasu abiri ya nyuma yayarashwe yamanitse amaboko ku buryo yashobora gufatwa atishwe, umuvugizi wa polisi yakomeje abwira TV/Radio 1 ko harimo gukorwa iperereza ngo harebwe niba koko uwo mupolisi wari mu kazi yaba yakoresheje imbaraga z’umurengera akaba yabibabazwa.

Abaturage bo bifuza ko mu gihe byazagaragara ko uwo mupolisi yakoze ibidakwiye yazaza kuburanishirizwa mu ruhame, kuko ngo aribyo byabereka koko ko ntawe uri hejuru y’amategeko nta n’uwemerewe guhutaza umuturage.

Nyakwigendera wari usanzwe yitwa Gasore wapfuye arashwe n’umupolisi, yari asanzwe atuye mu murenge wa Nyakaliba mu karere ka Rubavu aho bakunze kwita Mahoko nubwo yarasiwe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu aho yari agiye mu isoko gucuruza inkweto.Apfuye asize umugore n’abana batatu.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years