NYABIHU: Urubyiruko rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Ku itariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yaganirije urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu mirenge ya Jomba na Mulinga ku cyaha cy’ icuruzwa ry’abantu, uko gikorwa, uko bakwirinda n’ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu mukurwanya icyo cyaha.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha (DCLO) muri Nyabihu Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye arusobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa yavuze ati:”Hari abantu bambutswa imipaka bakajyanwa mu bindi bihugu aho, bagakoreshwa imirimo ivunanye, bagasambanywa ndetse bamwe ibice byabo by’imibiri bikagurishwa kandi abenshi bashorwa muri ibyo bikorwa ni abana b’abakobwa.

Yakomeje agira ati:’Muzirinde abantu baza babashuka ko bashaka kubashakira akazi cyangwa amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, kuko uragenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo, ahubwo warashowe mu buraya, ukoreshwa imirimo y’agahato rimwe na rimwe bikakuviramo n’urupfu.”

AIP Muhorakeye yababwiye ko mu Rwanda icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, anababwira ko Polisi y’u Rwanda hari ingamba yafashe mu kurirwanya zirimo gahunda yo kwigisha abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko ububi bwaryo, guhana abarifatiwemo, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ndetse no gushyiraho ibigo Isange One Stop Centers bifasha abakorewe ihohoterwa. Yabwiye kandi urwo rubyiruko ko icuruzwa ry’abantu rigira ihuriro n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yasoje asaba uru rubyiruko kwima amatwi umuntu wese waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma yimigambi mibisha, ahubwo mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibikorwa byo gucuruza abantu ndetse n’ibindi byaha bagahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe.

Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu rubyiruko witwa Uwamahoro Yvette yavuze ko batari basobanukiwe icuruzwa ry’abantu, avuga ko nyuma y’ibi biganiro basobanukiwe kurushaho uko icyo cyaha giteye, asaba bagenzi be kujya basobanurira urubyiruko icuruzwa ry’abantu icyo aricyo, ingaruka zaryo, uko baryirinda no kugira uruhare mu kurirwanya.

Yanditswe na RNP

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years