Nyabihu: Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakanguriye abaturage imirire myiza

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere bashyize imbaraga mu bukangurambaga ku mirire myiza n’imibereho y’abaturage muri rusange.


Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kamena, Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Nyabihu yafatanyije n’abayobozi b’umurenge wa Jenda mu gukangurira abaturage imirire myiza birinda indwara zikomoka ku mirire mibi. AIP Muhorakeye atangaza ko ubu bukangurambaga bugamije gukumira indwara zikomoka ku mirire mibi cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abageze mu za bukuru, nabyo bishobora kuba intandaro y’umutekano muke mu buryo ubu n’ubu. Yagize ati:”Ni ubukangurambaga bukangurira imiryango kugira uturima tw’igikoni kandi bugira inama ababyeyi ko bakwiye gutegurira abana indyo yuzuye ; ni muri gahunda y’ubufatanye no gukorana n’abaturage muri rusange hatezwa imbere imibereho y’abaturage nk’uburyo bwo kubarinda indwara zikomoka ku mirire mibi, nazo zishobora kuba imbogamizi ku mutekano.”

Mu itsinda ryahuguye abaturage , harimo kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda, Rurangwa Manzi ndetse n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyabihu, Assumpta Manishimwe. Cyari igikorwa kigamije gukangurira imiryango kugira uturima tw’igikoni , imwe muri gahunda za Leta zigamije guhashya indwara zikomoka ku mirire mibi. Mu gitondo cyo kuri uriya munsi kandi, abanyeshuri bagera kuri 780 n’abarimu babo 37 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kora Catholique, ruherereye mu murenge wa Bigogwe, ho mu karere ka Nyabihu, bari bahawe ubumenyi ku buryo icuruzwa ry’abantu rikorwa banigishwa kwirinda ibiyobyabwenge.

AIP Muhorakeye yagize ati:”Icuruzwa ry’abantu ririho kandi ushobora kurikorerwa n’uwitwa inshuti cyangwa umuvandimwe wawe ariko akenshi n’uwo mudasanzwe muziranye dore ko abakora iki cyaha bagenda bizeza abo bashaka gucuruza ko bazabashakira akazi cyangwa amashuri meza mu Rwanda cyangwa hanze yarwo”. Asoza yabasabye kuba maso no kugaragaza umuntu wese babona ari muri iyo migambi

Yanditswe na Ubwanditi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years