Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga
- 28/04/2016
- Hashize 9 years
Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB.
Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa kuba ba nyirazo ari bo Mubaraka Isaac ufite imyaka 22 y’amavuko na Namigabe Ivan ufite imyaka 29 y’amavuko, uyu akaba ari umwenegihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Jean Damascene Hodari Ngemanyi yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Rugeshi, ho mu murenge wa Mukamira.
Na none kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatanye Munezero Shabani amapaki 228 ya Blue Sky, akaba yari yayihambiriyeho mu gituza no mu mugongo akoresheje imikoba hanyuma ayambariraho.
IP Ngemanyi yavuze ko Munezero yafatiwe mu kagari ka Rubaya, ho mu murenge wa Mukamira ahetswe ku igare.
Yakomeje avuga ko bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’iyo modoka yari itwaye izo nzoga zitemewe mu Rwanda
IP Ngemanyi yagize ati:”Blue Sky ivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu. Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’abayitunda, abayicuruza, n’abayinywa. Abantu bakwiye kubireka mbere y’uko bafatwa.”
Yagize kandi ati:” Ibiyobyabwenge nta we bikiza nk’uko bamwe bibwira, ahubwo biteza igihombo kubera ko uretse gufungwa; umuntu ubifatanywe acibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”
Yashimye abatanze amakuru yatumye aba uko ari bane bafatwa, kandi akangurira abandi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa kandi harwanywa ibyaha aho biva bikagera.
Nibahamwa n’icyaha, buri wese azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda .
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw