Nubwo ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwakora iki, umunsi umwe Uganda izabohorwa -Umuhanzi Bobi Wine

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umunyapolitike w’Umuhanzi Bobi Wine Nyuma yo gufunga abadepite babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yatangaje ko umunsi umunsi ari umwe Museveni akavaho , Ku wa kabiri, abadepite babiri bakomeye bo muri Uganda batavuga rumwe n’ubutegetsi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi no gushinga udutsiko twitwaje intwaro zirimo imihoro, n’igikorwa . Umwunganizi wabo yise “Gutotezwa kwa politiki.”

Abaturage bo mu karere ka Masaka batewe ubwoba n’abajura, polisi yo ikavuga ko ibi byabaye mu mezi abiri ashize Aho abateye bari abantu bagera kuri 30 bateye mu ngo z’abasaza.

Abadepite Muhammad Ssegirinya na Allan Sewanyana bo mu ihuriro ry’ubumwe bw’igihugu (NUP) bashinjwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Masaka ibyaha bitatu by’ubwicanyi ndetse n’icyaha cyo gushaka kwica, nk’uko umunyamategeko wabo Elias Lukwago yabitangarije AFP.

Yongeyeho ko “Bahakanye ibirego byose avuga ko aribitotezo bya politiki n’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Museveni. Yagize Ati:”Twamaganye mu buryo bukomeye gukoresha inzira y’ubucamanza idahwitse kugira ngo intego za politiki z’ishyaka riri ku butegetsi.”

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, yatangaje mbere ko bamwe mu bakekwaho ibyaha bari bamaze gufungwa kubera ubwicanyi bwakorewe abasaza batuye muri kariya gace, bagashinja abadepite kuba aribo bateguye ibyo bitero mu baturage bagamije gutuma banga leta”.

Aba bagabo bombi bari mu ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP) ry ‘umunyapolitiki Bobi Wine – wahanganye na Yoweri Museveni mu matora ataravuzweho rumwe muri Mutarama.

Uyu munyamategeko yavuze ko bafunzwe by’agateganyo muri gereza izwi cyane ya Kitalya hafi ya Kampala kugeza ku ya 15 Nzeri.

Robert Kyagulanyi,uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko ibirego biri mu mugambi wa guverinoma ya Museveni wo gutuka abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ati:”Ubwo perezida yavugaga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi vuba aha bari inyuma y’ubwo bwicanyi twatekereje ko ari urwenya , Ariko igihe abapolisi bahamagazaga abadepite bacu, twamenye ko ari umugambi ukomeye w’ubutegetsi wo gushinja abayobozi ba NUP kugira uruhare mu bwicanyi.

Mu ijambo rye mu kwezi gushize, Museveni yavuze ko abari inyuma y’ubwo bwicanyi ari “ingurube” anemeza ko bazatsindwa. Bobi Wine wakurikiye Museveni mu matora yavuze ko yibwe amajwi ariko avuga ko umunsi umwe Uganda izabohorwa

BobI Wine yagize ati: “Nubwo ubutegetsi bwa Museveni bwakora iki, umunsi umwe Uganda izabohorwa kandi abahamijwe ibyaha kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bazarekurwa.”

Masaka, iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kampala, abaturage bakaba barasabye ko guverinoma yafata ingamba nyinshi kugira ngo ihagarike abicanyi.

Sarah Kasujja, ufite imyaka 45, w’umucuruzi na sekuru w’imyaka 81 y’amavuko,bagize bati: “Mu gihe turirira bene wacu bishwe, tubayeho dutinya kwicwa n’udutsiko twitwaje umuhoro. Bamwe mu bageze mu zabukuru babaye bahunze ingo zabo kugira ngo babone umutekano mu mijyi.”

Umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu ya Uganda ishinzwe abantu bakuze, Charles Isabirye, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abasaza aruburyo bwo guhekura igihugu

Yagize ati: “Umuntu wica abasaza babayeho mu mutuzo mu ngo zabo ntibikwiye. Turasaba guverinoma kurinda abantu bakuze bari mubyaro Kandi abagize uruhare mu bwicanyi bagafatwa bagahanwa.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years