Nubwo turi ku migabane itandukanye, ibihugu byacu byombi bifite byinshi bihuriyeho-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibihugu by’u Rwanda na Singapore byiyemeje kurushaho gushimangira umubano ntamakemwa mu rwego rwo guteza imbere abaturage babyo. Byagarutsweho n’abakuru b’ibihugu byombi mu biganiro bagiranye kuri uyu wa mbere i Kigali.

Mu cyubahiro gihabwa bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi agiriye ku Mugabane wa Afurika kuva yaba Minisitiri w’Intebe muri 2004.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong agaragaza ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho maze ashima uburyo u Rwanda rwakiriye CHOGM anifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize nitabiriye inama ya CHOGM. Ndifuza gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo kwakira inama ya CHOGM ikagenda neza. U Rwanda rwakoze akazi keza cyane ko gutegura iyi nama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru yahuje abantu benshi amaso ku maso kandi hari inzitizi z’icyorezo cya COVID19. Ni rwo ruzinduko rwa mbere nk’umukuru w’igihugu nkoreye mu gihugu cyo muri Afurika kandi rumbereye ingirakamaro. Nejejwe no kuba CHOGM yarampaye amahirwe yo guhura na bagenzi banjye bo muri Afurika amaso ku yandi tugasangira ibitekerezo. Nishimiye kandi byimazeyo ko nagize amahirwe yo kumenya u Rwanda byisumbuyeho no gushimangira umubano wacu….”

Yunzemo ati “Nubwo turi ku migabane itandukanye, ibihugu byacu byombi bifite byinshi bihuriyeho; byombi ni bito, bifite umutungo kamere udahagije ndetse byombi bigira uruhare rukomeye mu butwererane mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere abaturage bacu n’imibereho yabo. Ibihugu byombi kandi bikorana n’ibindi bihugu bito mu kubakira abaturage bacu amahoro, iterambere n’uburumbuke muri iyi Isi ya none iteye ubwoba. Ni yo mpamvu nzakomeza gukorana bya hafi na Perezida Paul Kagame kugira ngo umubano w’ibihugu byacu byombi ukomeze kwaguka ari na ko urushaho kugira imbaraga. Hakiri kare kandi ndifuza kwifuriza u Rwanda isabukuru nziza ya 28 yo Kwibohora izaba tariki 4 Nyakanga.”

Perezida Paul Kagame na we ashimangira ko umubano w’u Rwanda na Singapore ari ntamakemwa nkuko byashimangiwe mu biganiro yagiranye na Ministiri w’intebe Lee Hsien Loong.

Ati “Njye na Minisitiri w’Intebe twagiranye ibiganiro byiza. Ndatekereza kotugiye gukora ibindi byinshi mu myaka iri imbere. Ndasha gushimira Singapore kuba yaratubereye umufatanyabikorwa mwiza mu myaka ishize. Duha agaciro gakomeye ubucuruzi n’ishoramari biduhuza ndetse n’ubutwererane bwa banki nkuru z’ibihugu byombi. Ibihugu byacu byombi bifite umusingi ukomeye. Uburyo bw’iterambere bwa Singapore, uko iteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubumwe bwabo birashimishije.

Lee Hsien Loong uri mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize aho yari yitabiriye inama ya CHOGM, yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abaturage b’igihugu cye bakorera mu Rwanda bamubwira ko bishimiye kuhaba no kuhakorera.

Yashimangiye ko igihugu cye gikomeje kongera ishoramari ku Mugabane wa Afurika cyane cyane mu Rwanda kuko ari igihugu kibereye ishoramari.

Yagize ati “Kompanyi zacu zirimo gushora imari muri Afurika. Ni isoko rishya kuri zo ariko amahirwe y’ubukungu n’ubucuruzi ariyongera nk’umugabane ufunguye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwishyira hamwe ku ibihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga. Hari henshi ho gushora imari muri Afurika ariko u Rwanda ni hamwe mu heza cyane. Singapore izakomeza gushimangira ubutwererane bwacu mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Singapore n’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yigeze gusura Singapore none nanjye ntewe ishema no gusura iki gihugu cyiza kandi giteye ubwuzu. U Rwanda rwateye imbere mu buryo bwihuse kandi ruhanga ibishya mu kubaka igihugu. Ndashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza yateje imbere u Rwanda muri iki gihe. Mu nama twagiranye na Perezida Kagame twashimye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze tuganira no ku bundi bufatanye twagirana.”

Tariki 18 Werurwe 2005 ni bwo ibihugu by’u Rwanda na Singapore byatangije umubano wabyo ku mugaragaro ndetse muri 2008 u Rwanda ruhita rufungura ambasade yarwo muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong ruje nyuma y’urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu muri 2008 ndetse na 2015.

Kugeze ubu ishoramari ry’abanya-Singapore mu Rwanda ribarirwa mu magana ya miliyari z’amafaranga y’u Rwanda kandi byitezwe ko rizakomeza kwiyongera dore ko kugeza ubu iki gihugu kiri mu biza ku isonga mu bihugu by’amahanga bishora imari nyinshi mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years