Nubwo Rutsiro ikataje mu iterambere abaturage 23% baracyari munsi y’umurongo w’ubukene

  • admin
  • 21/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mu gihe Akarere ka Rutsiro, ho mu Ntara y’Uburengerazuba, yaba Ubuyobozi nabamwe mu baturage bagatuye, bakatje mu bikorwa by’iterambere, birimo imihanda ndetse n’amazu y’ubucuruzi, byongeye aka karere kakaba kari mu turere dufite ahantu nyaburanga hasurwa n’abakererugendo, haracyari ikibazo cy’uko aka karere kagifite abaturage babarirwa muri 23% bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bugaragaza ko abaturage mu baturage batuye aka karere 23% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Ibi ni ibyagaragajwe n’umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Emerence, ubwo yagaragarizaga Muhabura.rw ishusho rusange y’Akarere ayoboye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence, yavuze ko Akarere ayoboye gafite ibikorwa bitandukanye by’iterambere byinjiriza abaturage akayabo, ndetse aka karere kakaba kanafite ibintu byinshi by’umwimerere, gusa avuga ko hakiri imbogamizi z’uko aka karere kagifite umubare munini w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Yagize ati: “….Hari ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage bitarakemuka, hakaba hari ikigereranyo cy’ubukene kikiri hejuru, abaturage bagikennye kugezubu tugifite abagera kuri 23% bari mu bukene bukabije, bigaragara rero ko hari urugendo rurerure, bidusaba nubundi gukomeza kugira ngo twongere tuvaneho burundu ubukene buri mu karere kacu.”

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko ubukene bafite ahanini babuterwa n’uko abayobozi bamwe babashyira mu byiciro by’Ubudehe badakwiye, ugasanga bahora mu bibazo bidashira, ndetse banarwara bakabura uko bivuza, bigatuma ubukene bubugariza. Ikindi ngo hari ibikorwa bakorerwa batabanje kugishwa inama, kenshi ugasanga bituma bahorana inzara n’ubukene kuko baba abdafite ibibarengera.


Uyu ni umwe mu baturage twasanze mu murenge wa Murunda

Uyu ni umwe mu baturage twasanze mu murenge wa Murunda, agira ati: “Ubukene dufite ni ibyiciro badushyiramo tutabikwiriye, banshyize mu cyiciro cya gatatu, ntaziritse inkoko, ntaziritse intama, ubwo se ibyo byashoboka? Ba mudugudu nibo babikoze, Leta nidukorere ibidukwiriye, badushyire mu byiciro bidukwiriye, nibwo tuzatera imbere ubukene bushire.”

Undi yagize ati: “Igituma abaturage b’inaha bahora mu cyiciro cy’abakene, hari umuntu uba afite agasambu gato katamuhagije, bigasaba ko ajya gukoreraamafaranga kugira ngo abone ibimutunga. Nk’agace ntuyemo baraje bafata amasambu twari dufite bayahinga icyayi, imyaka itatu irashize, nk’umuntu wari ufite isambu yakuragamo ibitunga umuryango we baraje barayifata, barayihinga nta kintu bamugeneye cyamutunga. Ubo urumva ko umuntu atabura guhorana ubukene.

Ku bijyanye nk’iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo abaturage bavuga ko ubukene babuterwa no kuba abayobozi babagezaho gahunda batagizemo uruhare, atari byo ahubwo ahanini ubukene buterwa no kuba hakiri imyumvire ikiri hasi.

Aha Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Hermans Butasi, avuga ko akenshi abaturage bataka ubukene bashingiye ku byiciro by’ubudehe mu buryo bwo kwishakira inkunga zigenerwa abakene. Ariko avuga ko uko iminsi igenda yicuma bazagenda bigisha abaturage babo ku buryo imyumvire ihinduka.

Ikindi ngo ni uko mu rwego rwo guhangana n’ubukene bukabije bakomeje gushyira imbaragamuri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere umuturage zirimo; Gira Inka Munyarwanda, VUP ndetse n’ibindi.

Yanditswe na Pascal Bakomere muhabura.rw

  • admin
  • 21/12/2017
  • Hashize 6 years