N’ubwo nta gashya mu ikipe y’igihugu, Messi yihembeye abakozi bananiwe guhembwa na Leta ya Argentina

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 7 years

Barcelona superstar, Lionel Messi yakoze ibidasanzwe ubwo yishyuraga abakozi bo mu ikipe y’igihugu bari bamaze igihe nta mushara bahabwa. Abo bakozi ni abashinzwe umutekano mu ikipe y’igihugu.

Inkuru ya sport.com,ivuga ko uyu mugabo ufite FIFA Ballons d’Or inshuro eshanu, yaje kwegerwa n’umwe muri abo bakozi amuhishurira ko bamaze amezi menshi badahembwa. Hari muri ya mikino y’ibihugu.

Ibinyamakuru byo muri Argentine byashyize hanze amagambo uyu mukozi yabwiye Messi, “Leo, hari akantu dushaka kukubwira. Tumaze amezi ari hagati y’atanu n’atandatu tudahembwa. Ibintu bimeze nabi, ni wowe kapiteni kandi uratuzi, turakwinginze dufashe.”

Messi nawe ntiyatengushye aba bashyitsi bari mabusanze mu cyumba cye mbere gato y’umukino wa Brazil, ahubwo yahise ahamagara papa we ari na we mu agent we maze amusaba gutegurira aba bakozi umushahara wabo.

Yanditswe na Uwiseyimana Sebastien/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 7 years