N’ubwo akunda kugaragara nk’ishitani, Lady Gaga agiye gukora igikorwa cy’urukundo

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Lady Gaga agiye gutunganya indirimbo ya Amy Winehouse, amafaranga azayivamo akazajya muri foundation ye.

Papa wa Amy witwa Mitch Winehouse yasabye Gaga ufite ubu imyaka 30 ko yashyigikira Amy Winehouse Foundation yatangijwe muri 2011 nyuma y’amezi abiri Amy Winehouse yitabye Imana ku myaka 27, uyu mukobwa yakundaga gufasha.

Mitch yagize ati: “nkunda Lady Gaga. Nziko ari umuntu udasanzwe ariko navuganye n’ababyeyi be bombi, ni abantu bakunda umurimo, kuva New York. Ni nka Amy, iyo avuye ku kazi ashyira ibyo afite hasi agasoma abamurera, ni akanda k’igikundiro.

Twamaze kubona YouTube channel nshya aho abahanzi batandukanye ku isi bagiye gukora indirimbo ya Amy, bityo dushobora kubona amafaranga arenga kuri miliyoni ebyiri za mbere.”

Yonyeyeho ati: “Leona Lewis agiye gukora imwe, Lady Gaga akore indi n’aband n’abandi. Turizera ko ari inzira nyayo yo kubona agafaranga, turagakeneye ubundi tukazirikana Amy, mujye kuri You tube ubundi mufane,”

Iyi fondasiyo iherutse gushyira hamwe ngufu na Centra Care na Support mu kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu gitsinagore muri East London.

Lady Gaga ugiye gukora igikorwa cy’urukundo
(photo Internet)

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years