Ntunguwe no gutuburirwa n’umuntu nzi twanicaranye ku ntebe y’ishuri .! “Umuhanzi Concossy”

  • admin
  • 08/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Ubwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yahuraga n’umuhanzi ukora injyana ya R&B PoP hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Concossy adutangarije ko mu buzima yabaho aribwo atunguwe kuko ibimubayeho nawe atari yamara kubyiyumvisha aho umwe mu banyeshuri biganye amuhamagaye agashaka kumutuburira ariko bikaza kurangira amuvumbuye.

Shyaka Concorde ubusanzwe ukoresha izina Concossy muri muzika akaba ari umwe mubahanzi bakiri batoya hano mu Rwanda ariko ugereranije n’ibikorwa bye cyane muri muzika usanga ari umuhanga cayane mundirimbo ze zitandukanye agenda akora harimo nk’iyitwa Ni Iki Cyadutanya ndetse n’izindi zitandukanye harimo n’iyitwa Indoto yakoranye n’umuhanzi P Fla.

Ubwo twamusangaga mu gace ka Kimironko ahasanzwe hazwi nko kuri Control Technique tumusanze arimo yibaza byinshi ndetse anaboneraho kutubwira ko abantu bamutunguye cyane ndetse mu buryo atakekaga ati: “Ngiye kumva numva umwe mu banyeshuli twiganye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi agashami ka Rukara arampamagaye amubwira ko hari ahantu agiye kundangira akazi hanyuma anyumvisha buryo ki ngomba kumanza nkamuha 50k ubwo ni ukuvuga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda ubwo nange mpise nyashaka nziko ngiye kuyaha boss mbese na boss uwo turavugana ariko birangiye uwo munyeshuli wambwiraga ngo ari I Nyamata bambwiyeko ari I Kibungo ndetse n’uwo muntu yari yamaze kumbwira ngo ni boss ahubwo ni uwo babana muri Getto ndetse nawe ni umwe mu bantu twiganye”.

Ubutumwa Concossy nk’umuhanzi yatangarije Muhabura.rw ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko ibimubayeho ari bimwe mubiri butume asubira muri Sitidiyo gutunganya indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugira inama abantu bose bakunze guhura n’abatubuzi nk’aba ndetse yanatanze inama ko urubyiruko rwagakwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora rukihangira imirimo aho gutekereza gutuburira Abanyarwanda.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/12/2015
  • Hashize 8 years