Ntituragera aho twifuza turabizi ariko twateye intambwe-Perezida Kagame

  • admin
  • 22/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo hakiri inzira ndende mu rugendo rw’iterambere ariko u Rwanda aho rugeze harashimishije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ugereranyije na mbere y’aho.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari ayoboye Inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama kagizwe n’inararibonye zo mu Rwanda no mu mahanga zishinzwe gutanga inama ku Mukuru w’Igihugu na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Aganira n’abajyanama be muri iyi nteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame yavuze ko inama zabo no kuba hafi y’u Rwanda mu myaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, byagize akamaro kanini Kandi kagaragara.

Yavuze ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bafite ubuhamya bwiza bitandukanye na nyuma gato ya Jenoside, ubwo benshi batiyumvishaga uko ejo habo hazaba hameze.

Ati “Nyuma y’imyaka myinshi turi kumwe muri PAC [Presidential Advisory Council] , ibintu byagiye bihinduka kandi bigahinduka biba byiza. Abantu barakoze cyane kandi Abanyarwanda bagize uruhare muri urwo rugendo. Uyu munsi twavuga ko dufite ubuhamya bwiza ukurikije aho igihugu kiri. Ntituragera aho twifuza turabizi ariko twateye intambwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye n’Abanyarwanda n’inama zatanzwe n’izo nzobere, ubu u Rwanda rukomeje gutera imbere mu gihe ahandi henshi ku isi ubukungu butifashe neza.

Mu gihe imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6 % umwaka ushize, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka buzamuka ku kigero cya 8.4 % naho mu gihembwe cya kabiri buzamukaho 12.2 %.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose byaturutse mu bufatanye bwa buri umwe ndetse yanavuze ko imibare yivugira naho uwushidikanya azibarize Abanyarwanda nkaba nyir’ubwite.

Ati “Ndashaka kubashimira kuko ubu buhamya twubatse haba mu Rwanda no hanze yarwo twabigezeho dufatanyije, none Abanyarwada barishimye. Ufite gushidikanya kuri byo agende ababaze.”

Yunzemo ati “Hari igihe cyageze benshi bacika intege barimo n’abacu ariko abakomeje guhanyanyaza byarakunze. Abakomeje bafite buri cyose bisaba umuntu ufite umitima wo gukomeza guhangana.

Aka kanama kashyizweho mu 2007 gaterana kabiri mu mwaka mu mezi ya Mata na Nzeri aho kagizwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafite intego yo kugira inama Perezida kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturarwanda n’u Rwanda muri rusange.


JPEG - 113 kb
Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye n’Abanyarwanda n’inama zatanzwe n’izo nzobere ubu u Rwanda rukomeje gutera imbere


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/09/2019
  • Hashize 5 years