Ntimukabe nk’isenene ziryana zigakarangirwa hamwe-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/05/2021
  • Hashize 4 years
Image

“Hari umugani w’Isenene nkunda gutangaho urugero. Ziriya senene abantu iyo bamaze kuzifata bazishyira ahantu hamwe ngo zitabacika, aho zigera zigatangira kuryana buri senene igerageza kwirwanaho. Nyuma yo kuryana, zose birangira zikarangiwe mu isafuriya imwe.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yifashishije urwo rugero mu kugaragaza uburyo abarwanya u Rwanda bari mu mahanga bashaka uburyo bwo gushwanisha abarutuye bakazabacamo icyuho bamaranye, ntawugicana uwaka na mugenzi we.

Yabigarutseho mu mpanuro yagejeje ku bitabiriye inama ya Komite Nyobozi Yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro Gikuru cy’Umuryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2021.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyo nama kwirinda kumera nk’isenene ziryana hagati yazo zigerageza kwirwanaho, ariko bikarangira uzirya bwa nyuma na zo ubwazo zamaze kumarana, kuko ztamenye ko iherezo ryazo ari rimwe.

Yabasabye kumenya abo ari bo, n’ibyo bifuza kugeraho bagashaka n’inzira nziza yo kubigeraho, ati: “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange… Igihugu gifite abantu batari bazima kigira abantu bameze nk’isenene baryana uwo hanze akaza kuza akabakaranga nyuma.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abashaka kwigarurira u Rwanda bakoresha inzira zose zishoboka bahereye ku gushaka icyazana amacakubiri mu Banyarwanda bakageza ku gushaka uko bakuraho abababuza kugera ku migambi yabo mibi.

Ati: “Igihe badashoboye kuba bakwikiza baguca intege. Ariko nta n’umwe muri bo wavuga ko ari Imana. Bose ni abantu nkawe na njye… Hari benshi bakiri urubyiruko twashyize mu myanya y’ubuyobozi. Mugomba kwihitiramo. Ese muzahitamo kuba isenene?”

“ Namwe rero mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera buri umwe akabonamo undi umwanzi we bakicana, ariko uwo muntu we yigaramiye hariya abategereje ngo abakarange nyine. Nubwo waba wabakoreye ibyo bifuza, birangira na we ugiye muri ya safuriya aho bagukaranga.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/05/2021
  • Hashize 4 years