Ntihakagire uzana murumuna we mu rugo, kuko abakobwa b’iki gihe ntibakigira isoni byankoze ho

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years

Ushaka gufasha murumuna we cyangwa undi mwene wabo w’igitsinagore ntakamuzane iwe

Uyu mugore witwa Olivia, uvuga ko ya twawe umugabo na murumuna we umukurikira bwa bwa gatatu, aganira na Muhabura.rw ya vuze ko akomoka mu Ntara y’Ibirasirazuba, akaba yari amaze imyaka isaga 5 abana n’umugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu, babanye neza.

Icyababaje ,uyu Olivia ni uko mu rumuna we ya mutwariye umugabo (umufasha)

Uyu mugore uvuga ko ya twawe umugabo na murumuna we umukurikira bwa gatatu, aganira na Muhabura.rw, ya vuze ko akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari amaze imyaka isaga 5 abana n’umugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu, babanye neza.

Icyashavuje uyu mubyeyi ni uko murumuna we yamutwariye umugabo nyamara yari amuzanye amwifuriza ibyiza none agiye kumusenyera.

Yagize ati :”Namukuye iwacu mu rugo muzana iwanjye ngirango mufashe, ejo hazaza he hazabe heza, ariko naje gutungurwa n’uko nyuma y’umwaka umwe tubana , yabaye mukeba wanjye akaba ashaka kuntwarira umugabo tubyaranye gatatu kose

.Ushaka gufasha murumuna we cyangwa undi mwene wabo w’igitsinagore ntakamuzane iwe, byampaye isomo ntateze kuzibagirwa mu buzima… Nari mfite gahunda yo kuzamushyira mu muri iniverisite none arashaka kunsenyera kweli ”

Murumuna we yagiranye agakungu n’umugabo we ntiyabimenya“Nabyukaga nigira gushaka imibereho ngasiga murumuna wanjye mu rugo rimwe na rimwe n’umugabo wanjye yabaga ahari, nkabasigana. Sinigeze na rimwe nkeka ko murumuna wanjye , ashobora gutinyuka kunca inyuma. Igihe cyaje kugera abaturanyi bakabwira ko murumuna wanjye afitanye agakungu n’umugabo wanjye, nkabihakana ubimbwiye wese akaba umwanzi wanjye. Ariko igihe cyaje kugera ukuri kujya ahagaragara, umukobwa atangira guhinduka akajya ananshingana ijosi, sinkamenye ko ari mukeba wanjye.”

Akomeza avuga ubuzima bwo mu rugo bwagiye buhinduka umunsi ku munsi atangira kujya akubitwa, yateka ibiryo umugabo akabimena, akarya ibyatetswe na murumuna we gusa.

Isomo Olivia yabonye ntiyifuza ko hari undi byagwirira:“Murumuna wanjye twonse ibere rimwe, yambereye mukeba arinjye wa mwizaniye mu rugo, narakubitwa kubera we, nishwa n’inzara, mva mu rugo nkangara ndara ku gasozi ijoro ryose, kandi mfite ibipangu nubakanye n’umugabo wanjye.Abagore bagenzi banjye yaba abakiri bato cyangwa abamaze gukura.

Ntihakagire uwikururira murumuna we mu rugo, kuko abakobwa b’iki gihe ntibakigira isoni nta mpuhwe bagira rwose, ibyambayeho sinifuza ko hari undi byabaho.Bakunzi burubuga rwacu dukunda Muhabura.rw, mbandikiye ngirango mungire inama kuko kugeza, ubu kugirango ngire undi mwanzuro nafata byangora, niyo mpamvu nitegere ,nsanga hari urubuga Muhabura. rw ruha , abantu umwanya bagisha inama. Nimungire inama, Ndumusigemo? Murege? Nkore iki? Murakoze

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years