Ntibisanzwe:Umwana w’imyaka 8 avuga indimi 32 zikoreshwa ku isi harimo n’izo muri afurika y’iburasirazuba

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umwana muto w’umuhungu ufite imyaka 8 y’amavuko wo mu gihugu cya Denmark Ankjaer Norgaard yatangaje benshi nyuma y’uko bimenyekanye ko avuga adategwa indimi zigera kuri 32 zikoreshwa muri iy’isi.

Mu ndimi avuga higanjemo izo Ku mugabane wa Aziya,Uburayi ndetse n’izindi nke zo muri Afurika.Mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba harimo ururimi rw’igiswahili rukoreshwa ahanini n’ibihugu nka Tanzania ndetse na Kenya.

Norgaard mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,yavuze ko nawe byamutunguye gusa abona kuvaga indimi nyinshi yarabivukanye, kuko yiga ururimi mu kanya gato akaba ararumenye.

Nirgaard yagize ati “Sinabisobanura,byaje mu buryo ntamenya.Namenye icyarabu mu byumweru 2 gusa,igiswahili cyarangoye kuko nacyize ibyumweru 7″.

Iyo bigeze ku kwiga indimi mbimenya ku buryo bworoshye.Icyo navumbuye ni uko indimi zose zidatandukanye cyane.Iyo uzi amagambo menshi mu ndimi zitandukanye,bigufasha kumenya izindi.

Kaminuza ya Copenhagen yashatse kumuha buruse Ku myaka 8 gusa ,ababyeyi be baranga bavuga ko ku myaka ye atabasha kugira ubumenyi mbonezamubano ndetse bo bahisemo kumushyira mu mashuli abanza ngo abanze amenye kubana n’urungano rwe.

Indimi avuga harimo:Afrikaans,Arabic, Bengali,Danish,Dutch,English,Flemish,German, Greek, Hebrew,Hindi,Hungarian,Indonesian,Italian,Japanese,Korean,Malaysian,Chinese,Maori,Norwegian,Portuguese,Russian,Spanish, Punjabi, Swahili, Swedish, Urdu,Vietnamese, Yiddish, Zulu na Quechua.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years