Ntibisanzwe:Umwana w’imyaka 13 agiye kwiyamamariza kuba Guverineri

  • admin
  • 31/03/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe muri Kanama uyu mwaka muri leta Leta ya Vermont hateganyijwe amatora y’ibanze yo gushaka uzayiyobora umwana muto cyane Ethan Sonneborn w’imyaka 13 utuye muri Bristol yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora iyi Leta, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ngo ashobora guhura n’imbogamizi zigendanye no kuba akiri ku ntebe y’ishuri ndetse no kuba nta ruhushya rwo gutwara imodoka yabona kuko akiri muto cyane.

Ethan utuye muri Bristol akaba ari umwe mu bakandida bateganya guhatanira uyu mwanya.CNN dukesha iyi nkuru yakoze ubusesenguzi igaragaza ko kuba muri iyi leta nta tegeko rihari rigena imyaka uyiyobora agomba kuba afite, ngo nibyo biha Ethan amahirwe yo kuba yaba umukandida muto wiyamamarije kuyobora Vermont mu mateka yayo ndetse no kuva isi yaremwa.

Uyu mwana avuga ko mu byo ashyize imbere ari itegeko rirebana no kugenzura intwaro yemeza ko rikenewe cyane. Ashobora ariko kubangamirwa no kuba akiri muto, ugereranyije n’abo azahangana nabo.

Umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Aba- démocrate muri Leta ya Vermont, Conor Casey avuga ko mu bizamugora cyane ari ukuba akiri mu ishuri, no kuba adafite uruhushya rwo gutwara imodoka bizajya bituma akenera ubufasha bw’abandi kugira ngo abashe kugera aho yifuza gutanga ubutumwa.

Yakomeje avuga ko mu 2017, ubwo Ethan yatangazaga ko aziyamamaza yabanje gutekereza ko wenda ari nka sinema, ariko mu bigaragara akomeye ku ntego ye yo kurwanya imbunda, kandi iteka wumva ashyira imbere ibyifuzo by’abakiri bato.

Ethan avuga ko yifuza guca umuco wo gutinya kuvuga ku bintu runaka, cyangwa gutegereza ko ikibazo kivuka ngo babone kugishakira igisubizo.

Uyu mwana watangiye gukunda politiki afite imyaka itanu yemeza ko mubo afata nk’ikitegererezo harimo Martin Luther King Jr, na Robert F.Kennedy.

Ubuyobozi bwa Vermont buvuga ko nubwo kugeza ubu nta tegeko rikumira Ethan rihari, umwaka utaha bateganya gutangira kurebera hamwe imyaka ushaka kuba guverineri yagakwiye kuba yujuje.


Ethan Sonneborn w’imyaka 13 yifitemo ikizere cyo kuyobora Leta ya Vermont mu mateka yayo nibwo yaba igiye kuyoborwa n’uruhinja rw’iyi myaka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/03/2018
  • Hashize 6 years