Ntibikunze gutangazwa mu binyamakuru ariko hari icyuho mu burezi ku Isi- Prof. Silas Lwakabamba

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years

Lwakabamba wahoze ari Minisitiri w’Uburezi b’u Rwanda n’abandi 18 banditse ibaruwa ifunguye basaba ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi gutanga inkunga yo kuzamura n’ireme ry’uburezi rikomeje gusubira inyuma.

Iyo baruwa yandikiwe mu nama yahuje Prof. Lwakabamba n’abandi 15 bahoze ari ba Minisitiri b’Uburezi mu bihugu bitandukanye bibumbije mu cyitwa ‘Atlantis Group’ yabereye i Londres mu Bwongereza ku ya 21 na 22 Ukwakira 2017.

Bashaka ko habaho inyingo yimbitse muri gahunda z’uburezi hirya no hino ku Isi, hakavugururwa ubuyobozi bwa politiki, ubw’ibigo by’amashuri, ubw’abarimu kandi hagashyirwa imbere guhanga udushya n’ikoranabuhanga mu burezi.

Abo baminisitiri bavuga ko bashoboye gutanga umusanzu w’ibitekerezo byo kuzahura uburezi mu gihe buri kurushaho gusubira inyuma kurusha mu bihe byashize, aho usanga abanyeshuri barangiza kwiga nta bumenyi bufatika bafite.

Muri iyo baruwa, Prof. Silas Lwakabamba na bagenzi be bagize bati “Ntibikunze gutangazwa mu binyamakuru ariko hari icyuho mu burezi ku Isi. Igiteye isoni, umubare w’abanyeshuri bata ishuri mu bihugu biri mu nzira y’iterambere wongeye kuzamuka nk’uko amakuru ya UNESCO aheruka abigaragaza. Ubu miliyoni 263 bangana na kimwe cya kane cy’abatuye u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika barivuyemo.”

Bongeyeho ko kuri ubu ku Isi habarurwa impunzi miliyoni 22.5 ziganjemo abana bataruzuza imyaka 18, hakiyongeraho abandi babarirwa muri za miliyoni batagira igihugu babarizwamo bityo ntibashobore kujya mu ishuri.

Bahangayikishijwe kandi n’uko inkunga ibihugu bikize bitanga bifasha ibikennye mu burezi irushaho kugabanuka, ndetse ugasanga ibi bihugu bidaha agaciro icyuho kigaragara mu burezi muri iki gihe.

Bati “Amafaranga yashowe mu burezi nk’imfashanyo yaragabanutse ugereranyije no mu 2009. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ifite kimwe cya kabiri cy’abana bata ishuri, yakira inkunga y’uburezi ingana na ½ cy’iyo yagenerwaga muri 2002.”

Prof. Lwakabamba n’abahoze ari abaminisitiri bari kumwe, basabye ibihugu bikize kuganira n’ibindi bigenera uburezi amafaranga adafatika mu ngengo y’imari.

Bongeyeho bati “ Mu myaka 20 ishize Isi yashyize ingufu mu guhindura urwego rw’ubuzima. Imbaraga nyinshi zashegeshe ibyorezo nk’igituntu, malariya n’agakoko gatera SIDA. Ariko ahari bitewe n’uko ubujiji buri muri bana butoroshye kugaragara, abayobozi b’Isi ntibamenye ko uburezi bugeze aharindimuka.”

Prof. Lwakabamba by’umwihariko yizeye ko uburyo u Rwanda ruri gukoresha ikoranabuhanga mu burezi buzatanga umusaruro kuko buzashoboza abanyeshuri kwigira aho bari hose bakoresheje za mudasobwa na telefoni.

Ariko ati “No mu Rwanda abarimu bafite ubumenyi budahagije n’imishahara mike kandi rimwe na rimwe bagakoreshwa agatunambwene, abarimu barakeneye amacumbi, umuriro w’amashanyarazi hamwe na hamwe… guverinoma yakoze byinshi ariko haracyari urugendo.”

Uretse Prof. Lwakabamba, abahoze ari ba minisitiri b’uburezi bashyize umukono kuri iyo baruwa ni Nicky Morgan na Lord Adonis bo mu Bwongereza, Rosalia Arteaga wahoze ari Perezida wa Equateur n’abandi bo muri Libani, Zimbabwe, Portugal, USA, Colombia, u Butaliyani, Bosnia na Herzegovina, Philippines, Nouvelle-Zélande, Hongrie, Moldova, Serbia, Romania n’u Bugereki.

Muhabura.rw

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years