Ntegereje imikoranire yimbitse n’ibiganiro bihoraho mu myaka iri imbere – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida Kagame, yatangaje ko ashyigikiye ubufatanye n’ibiganiro bihoraho hagati y’Umugabane w’Afurika n’Ibirwa bya Karayibe, cyane ko impande zombi zifite byinshi byageza ku bandi.

Kuwa Kabiri taliki ya 7 Nzeri 2021, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ihuza Afurika n’ibirwa bya Karayibe ikaba ari na yo ya mbere ibaye ihuza ibyo bihugu yiga ku kunoza imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yatangiye ashimira Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wafatanyije n’abayobozi bo mu Birwa bya Karayibe mu gutegura no kuyobora iyo nama.

Yakomeje agira ati: “Afurika na Karayibe bifite byinshi byo kugeza ku bandi. Gushyiraho ihuriro rihoraho ry’ibiganiro hagati y’akarere k’Afurika na Karayibe ni byiza kandi birihutirwa. Twahujwe n’isano y’amateka hamwe n’ubuzima dusangiye. ”

Yakomeje avuga ko nubwo Afurika n’Ibirwa bya Karayibe bisangiye ingorane zitandukanye zirimo ubusumbane mu bucuruzi, kwibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kuba hakenewe kubaka inzego z’ubuzima zikomeye, impande zombi zifite ibisabwa bihagije kugira zigere ku mari ihagije ishobora gutera inkunga ibikorwa byo kwikura mu cyorezo cya COVID-19.

Yakomeje agira ati: “Ni igihe rero gikwiye cyo gushimangira umubano utaziguye hagati y’imiryango yacu yo mu karere, by’umwihariko uw’abaturage bacu. Aho duhuza, ntidukwiye gutindiganya kujya inama, maze tukanogereza hamwe umugambi mu mahuriro menshi.”

Perezida Kagame yibukije ko Afurika n’Ibirwa bya Karayibe bihuriye mu Muryango mushya w’ibihugu by’Afurika, Karayibe, na Pasifika agaragaza ko ishirwaho ry’uyu muryango, ryibutsa agaciro ko guhuza uturere ku bw’inyungu z’ibihugu n’abaturage.

Ahamya adashidikanya ko Afurika na Karayibe bifite byinshi byo guhanahana muri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere buri wese yigira ku bunararibonye bwa mugenzi we.

Yakomeje agira ati: “Ntegereje imikoranire yimbitse n’ibiganiro bihoraho mu myaka iri imbere, binyuze mu gushyiraho inzego z’ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Umuryango wa Karayibe.”

Yanaboneyeho kwibutsa abayobozi ibyerekeye n’Inama zikomeye bazahuriramo, zirimo iy’Umuryango w’Abibumye ya 26 yiga ku ihindagurika ry’ikirere yitezwe kubera i Glasgow muri Scotland mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Yagarutse kandi no ku yindi nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza yitezwe gusubukurwa umwaka utaha, abenshi mu bayobozi bateranye uyu munsi bakaba bari mu batazayiburamo.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yavuze ko yishimiye kuba iyi nama itasubitse mu gihe cy’undi mwaka, kuko bitanga amahirwe yo kugira ngo abayobozi bahuze ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n’imbogamizi impande zombi zisangiye.

Yakomeje ahamya ko Impande zombi zidakwiye gutindiganya mu mikoranire igamije kubyaza umusaruro inyanja n’undi mutungo w’amazi muri rusange, ikoranabuhanga, kugurizanya no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years