Ntazongera gukora igikorwa cyo gutera akabariro Perezida Museveni nasubira ku butegetsi

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years

Umushakashatsi ndetse akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, Dr Stella Nyanzi yavuzeko Perezida Museveni aramutse atsinze amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Gashyantare ubwo nawe atazongera gutekereza gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi bikorwa byose bisa nayo.

Dr Stella Nyanzi Yagize ati “Yoweri Museveni natsinda amatora y’umukuru w’igihugu nzifata sinzongera gutera akabariro ndetse no kwikinisha kugeza igihe azavira ku butegetsi. Nzafata ibumba ritose mpome umuyoboro wanjye ubyara. Nzafunga imiryango yanjye yose y’ibyishimo by’umugore na sima ikomeye nindangiza ndenzeho supaguru. Nzidodera amakariso arindwi akoze mu gitambaro cyambarwa hari uwapfuye njye nambara imwe buri munsi ugize icyumweru kugeza igihe Museveni azavira ku butegetsi.” Yongeye ho kandi ko azafata idarapo rya Uganda akarihindura umukara akoresheje Kereyo.

Nk’uko ikinyamakuru Redpepper kibitangaza, Dr Stella yanditse ibi ku rukuta rwe rwa Facebook, aho avuga ko Besigye naramuka atsinze amatora azashaka umugabo ufite intanga nzima bakabyarana umwana. Uyu mugore ngo uyu mwana azabyara akaba azamwita “TwesigaBesigye2016”.


Uyu mugore ntashobora kuzongera gutera akabariro Museveni aramutse atsinze amatora

Mu magambo ye Dr Stella Nyanzi yagize ati: “Mpangayikishijwe n’impinduka mu gihugu cyacu. Kiiza Besigye natsinda amatora nzasama umwana kandi nzamumwitirira. Ndimo ndasatira imyaka 42, ndatekereza ko nzaba ngishobora kubyara. Bityo rero mu rwego rwo kwishimira ko Besigye yatsinze Museveni ndabirahiriye nzashaka umugabo untera inda umwana nzamwite Baby TwesigaBesigye2016.” [Twesiga Besigye bisobanuye ngo Twizera Besigye, mu Kinyarwanda.]

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe tariki ya 18 Gashyantare 2016 akaba azitabirwa n’abakandida umunani barimo perezida Yoweri Kaguta Museveni, Ben Biraaro, Joseph Mabirizi, Vanatius Baryamureba, Faith Kyalya, Kizza Besigye, Abed Bwanika na Amama Mbabazi.


Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years