Ntawe ushimishwa no kuvugwa nabi ariko wigiramo byinshi- “Annet Mugabo”

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Annet Mugabo, wavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Gisa Cy’Inganzo nyuma bakaza gutandukana mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka turimo wa 2016, bikajya no mu itangazamakuru aho inkuru zitandukanye zagiye zigaragaza ko uyu mukobwa yaba yaranakuyemo inda yatewe n’Uyu muhanzi,gusa kuri uyu mukobwa ngo asanga yarakuye Isomo rikomeye mu kwizera abantu

Annet Mugabo ni umukobwa w’Umunyamakuru mu mikino wamenyekanye cyane akora mu bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda kuri ubu akaba abarizwa kuri Contact Fm mu biganiro by’imikino.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru wa MUHABURA.rw, Mugabo Annet yavuze ko umubano we na Gisa Cy’Inganzo ndetse n’uburyo yashyizwe mu majwi ko yaba yarakuyemo inda y’uyu muhanzi byakomeje kumuvugwaho ari isomo rikomeye kandi ryamugize uwo ariwe kugeza ubu ndetse n’ahazaza he.

Annet ati “Ngewe nkurikije amagambo abantu bavuga iyo babonye umuntu ahuye n’ikibazo byanteye kumenya uburyo nkwiye kujya nitwara mu bantu ndetse nkamenya n’ikigero nkwiye kujy ngezaho nizera umuntu uwo ariwe wese n’ubwo yaba ari inshuti yanjye”

Abajijwe kuby’umubano we na Gisa Cy’Inganzo, Anet avuga ko nta byinshi awuvugaho gusa bakundanaga kandi yamukundaga bakaza kugira byinshi batumvikanaho n’ubwo nyuma uyu muhanzi yaje ku mubeshyera ngo yamukuriyemo Inda.

Anet Mugabo, yemeza ko igihe kitaragera ngo atekereze kugira undi muhungu afungurira umutima we

Ati “Nta byinshi nagarukaho ku bijyanye n’umubano wange na Gisa gusa twarakundanye nk’uko nakundana n’undi wese cyangwa nawe agakundana n’undi ariko ubu byararangiye nyuma y’ibyabaye byose namwe muzi n’ubwo nababajwe cyane no kumva ko nakuyemo inda ntigeze ntwita aho niho nagize ikibazo ariko byose kubera Imana byararangiye ubu ndi umukobwa umeze neza kandi uri munzira yo kwiteza imbere nkaba umunyarwandakazi w’Icyitegererezo kandi ubereye umuryango Nyarwanda muri rusange”

Anet wahamije ko nta yindi nshuti yari yateganya kugira nyuma yo gutandukana na Gisa Cy’Inganzo yagize ati “Nta nshuti idasanzwe mfite gusa ndacyari kubitekerezaho kuko biba bigoye kugirango ubyakire ibintu nka biriya ariko ubusanzwe ntago nari nateganya kugira uwo nafungurira umutima wange”

Kuri ubu uyu Annet ahamya neza ko arimo kureba ahazaza he kurenza uko yajya mu nkundo z’ubu zimutesha umwanya.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 8 years