Intara y’Amajyaruguru: Bamwe mu baturage bavuze uburyo kuhageza amashanyarazi bimaze kubateza imbere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru, batangaje ko kuhakwirakwiza amashanyarazi byatumye bahanga imirimo irushaho kubateza imbere, ni mu gihe mu mwaka umwe gusa hubatswe imiyoboro mishya migari ireshya n’ibirometero 100 byagendanye no gucanira uduce twagezemo bwa mbere mu mateka umuriro.

Vumiriya Ewudia umuforomokazi kuri Poste de Sante ya Nyamicucu mu karere ka Burera, avuga ko umuriro utaragera muri aka gace, gutanga serivisi  z’ubuvuzi mu gihe cya nijoro byari bigoye.

Utugari dukora ku mupaka wa Uganda utwinshi umwaka ushize warangiye tumaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi.

Abatuye ahagejejwe umuriro, bavuga ko uretse gutandukana n’umwijima, watumye bahanga imirimo mishya batagiraga muri ibyo bice.

Mu turere dutanu tugize iyi ntara, ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi birakomeje, mu mwaka ushize hubatswe imiyoboro migari ireshya n’ibirometero 100 byagendanye no gucanira imihanda ndetse n’imijyi.

Abagenda n’abakorera mu mu bice bitandukanye by’iyi ntara barishimira ko byongereye umutekano, kuko ubu bagenda ntacyo bikanga cyane cyane mu masaha y’ijoro kuko imihanda hafi ya yose yacaniwe.

Ahazwi nko Kuri Substation ya Camp Belge mu karere ka Musanze, niho hahurizwa umuriro uturuka ku ngomero za Ntaruka na Mukungwa.

Umuyobozi wa REG mu ntara y’Amajyaruguru, Eng Nzamurambaho Marcel avuga ko nyuma y’aho iyi substation yongerewe ubushobozi, byatumye umubare w’abo bacanira wiyongera ubu bakaba bageze ku gipimo cya 60.6% .

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko no muri uyu mwaka hari intego bihaye bagomba kugeraho, izabafasha kuba bashoboye gucanira abaturage bose muri 2024 nk’imwe mu nkingi ya mwamba ishyigikira iterambere ry’ubukungu.

Mu ntara y’Amajyaruguru abafatiye umuriro ku miyoboro migari bari kuri 41%, naho abacanye umuriro uturuka ku mirasire y’izuba bari kuri 17 %.

Ku rwego rw’igihugu ubu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi bigeze kuri 69%

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years