Ntakiryoha kurusha urukundo,ariko ruryohera abakundana. “Syiyaro”

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Iyandemye Robert Symatique umuhanzi nyarwanda mu njyana zitandukanye umenyerewe muri muzika nka Syiyaro Sympatique aratangaza ko nyuma yigihe atigaragaza, ubu nonehoimbaraga ari zose ndetse azanye ibishya byiza kandi byinshi byo guha abakunzi be nkuko bari basanzwe babimuziho.

Ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo “ Urukundo Ruraryoha ” aho yavuze ko iki ari kimwe mu byerekana ko Atari yicaye ngo atuze ahubwo hari byinshi yari ahugiyemo bijyanye na muzika ye ndetse n’ibyayiteza imbere. Akaba yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo, ari mu gikorwa cyo kuyikorera amashusho kugira ngo abakunzi be bongere bamwibuke kandi bifatanye nawe mu guteza muzika nyarwanda imbere.

Abajijwe gahunda afite muri iyi minsi ndetse nahazaza ha muzika ye, Syiyaro Sympatique yavuze ko hari gahunda ndende ya muzika afite harimo gukorana n’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse no mu karere ruherereyemo.“Iminsi, Jya umureka ndetse n’indi isohotse vuba cyane yitwa Urukundo ruraryoha yakozwe na Fazzo Big Producer ni zimwe mu ndirimbo maze gushyira hanze vuba aha ndetse nkaba mfite na gahunda ndende na Fazzo Big Producer harimo imikoranire y’igihe kirekire ndetse n’imishinga yo gukora amashusho y’indirimbo zange. Mfite kandi gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi nyine nkuko muzi ko nta mugabo umwe nkaba nizeye ko nabyo bizagira umusaruro kuri muzika yange”. Aya ni amagambo ya Syiyaro Sympatique.

Tubibutse ko Syiyaro Sympatique yavukiye mu karere ka Rusizi akaba ari naho yatangiriye ibikorwa bya muzika. Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Jya Umureka, Iminsi, Urukundo Ruraryoha ashyize hanze vuba ndetse n’izindi zagiye zikundwa cyane.

Umva hano Urukundo Ruraryoha ya Syiyaro

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years