Ntago ntewe ubwoba no guhura na Kim Jung un Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru- “Donald Trump”

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years


Kim Jung un Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru

“Birumvikana dukeneye kuganira, ntan’ikibazo binteye kuba twakwicara nge nawe tukaganira cyane ko bitaba ari bibi na gato kandi nawe ndakeka byamushimisha kuganira nange ninayo mpamvu ndimo kubitegura”: Aya ni amagambo yatangajwe na Donald Trump avuga Kim Jung Un, Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru.

Donald Trump niwe mukandida uri kwiyamamaza nk’uhagarariye Ishyaka ry’Aba Repubulika muri America mu matora azaba mu mwaka utaha y’Umukuru w’Igihugu uzasimbura Barak Obama wamaze no gusoza imirimo ye nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America. Umunyemari Donald Trump wakunze kujya arangwa n’imvugo zikakaye ndetse no kugaragaza ivangura mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe cyatambutse kuri ubu yatangiye kugenda ahindura imyitwarire nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bigenda bibigaragaza muri kiriya gihugu cya Leta zinze Ubumwe za America.

Kuri ubu Trump yatangaje ko yifuza guhura na Kim Jung un, Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru ngo baganire kubijyanye n’Intwaro za kirimbuzi zikorerwa muri iki gihugu, ibi Trump akaba abikoze nyuma yo kugenda agawa n’abanya Politiki batandukanye hamwe n’abashakashatsi bagenda bavuga ko aramutse akomeje imytwarire afite byazagorana kuyobora America igihe yazaba atowe, aha kandi na Hillary Cliton uhagarariye aba Democrate bo mu Ishyaka riyobowe na Barak Obama, Uyu Cliton kandi nawe bahanganye mu matora akaba yaranenze uyu Mr Trump avuga ko imikoranire ye n’Amahanga iri hasi cyane. Mu kiganiro aherutse kugirana na Foxnews Donald Trump yemeje ko aticuza uburyo yitwaye mu gishize yiyamamaza kuko n’Ubwo abantu benshi ku isi bagiye bamugaya we ngo nta kintu bimutwaye. Trump yagize ati: “Ngewe sinicuza amezi ashize niyamamaza cyane ko ibyo nagiye mvugwaho cyangwa uburyo nagiye nitwara ntawundi wabikoraga uteri ngewe niyo mpamvu kandi ubona ndi umukandida ukomeye kandi uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora yo kuzicara muri WhiteHouse”

Tubibutse ko mu myaka 9 ishize ubwo Barack Obama yiyamarizaga kuyobora America nawe yari yifuje guhura n’Uwari umukuru w’Igihugu cya Koreya Kim Jong il (Wapfuye) akaba yari Umubyeyi wa Kim Jung Un uyobora iki guhugu cya Koreya y’Amajyaruguru kuri uyu munsi.




Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years