Ntago ndirimba nka Kamichi kandi ntan’undi muhanzi nigiraho kuririmba- “Leon Dile”

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umuhanzi Leon Dile wakomeje kuvugwaho kuba yigana imiririmbire ya Kamichi mu njyana ya Afro Beat n’ubwo kenshi uyu muhanzi we yagiye abihakana ariko abakunzi b’umuziki bo bakomeje kutabivugaho rumwe ndetse benshi bakabihamya.

Leon Dile ni umusore wiga muri Kaminuza y’Urwanda Ishami rya Huye wakoze indirimbo zitandukanye ari nazo zabaye intandaro yo kuvuga ko yaba yigana bamwe mu bahanzi baririmba injyana ya Afrobeat bakomoka hano mu Rwanda , Leon yerekeje ku mugabane w’uburayi aho yakoreye amashusho y ’indirimbo nawe ubwe ahamyako yamuhenze. Aganira na Muhabura.rw, Leon Dile yatubwiye ko we ubwe nta muhanzi n’umwe yigana cyangwa ngo ashishure nk’uko benshi bakunze kubikoresha.


Umuhanzi mu njyana ya Afro Beat Leon Dile wemezako ibyo aririmba ari impano ntawe abikoperaho

Leon Dile ni umusore utari mushya mu muziki nyarwanda dore anavugako yaba yigana Kamichi atazi aho babikura kuko yamutanze mu muziki yamenye Kamichi ari umunyamakuru mugihe we yaririmbaga mu itsinda rimwe n’umuhanzikazi Jody wanakunze kwihakana iri tsinda yabarizwagamo .

Umwaka ushize uyu musore yakoreye urugendo mu mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’ubuyapani abasha kuhakorera indirimbo yitwa Ndagukumbuye, ikaba nayo ikomeje guca ibintu hano mu Rwanda kubera amashusho yayo ameze neza . Reba hano amashusho y’Indirimbo ndagukumbuye ya Leon Dile

Nzaherahe by Leon Dile

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 9 years