Ntaganda Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara
- 28/02/2017
- Hashize 8 years
Nyuma y’imyaka hafi itatu arekuwe, Ntaganda Bernard yatangiye urugendo rwo gushaka uko yasubira mu mwuga w’abavoka yahozemo, gusa gutumwa icyangombwa cyerekana ko atafunzwe igihe kirenze amezi atandatu byatumye yiyemeza kwigaragambya yiyicisha inzara.
Ntaganda yafunguwe kuwa 04 Kamena 2014 nyuma y’imyaka ine yakatiwe n’urukiko rumaze kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe.
Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, nyuma yo gusaba gusubira mu rugaga rw’abavoka, ariko agasabwa ibyangombwa byerekana ko atafunzwe.
Ntaganda avuga ko afite uburenganzira bwo kugaruka mu mwuga we nyuma yo gufungurwa, kuko icyangombwa cy’uko utafunzwe gisabwa abashaka kuba abavoka kandi we yari umwavoka kuva 2006.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze atumva uko “yabuzwa gusubizwa mu mwuga we kubera gusa ko yamaze imyaka ine adakora nyamara hari abandi bavoka bari barahagaritswe kimwe nawe mu 2011 hanyuma bakagaruka.”
Ashingira nko ku cyemezo cy’Inama y’Urugaga cyo kuwa 07 Nyakanga 2011 cyahagarikaga abavoka 112 barimo na we ubwe bazira ko batari bararishye umusanzu, kandi ngo ubu abandi bagarutse mu rugaga.
IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka ntibyashoboka.
Gusa itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, mu ngingo ya gatandatu ivuga ku kwemererwa gukora umwuga w’Ubwavoka, rigaragaza ibisabwa ngo umuntu abe umwavoka.
Ivuga ko ntawe ushobora gukora umwuga w’ubwavoka cyangwa gukora imirimo ijyana nawo atujuje ibyangombwa birimo “kuba atarigeze ahanishwa ku buryo budasubirwaho igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.”
Izindi ngingo zirimo nko kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko cyangwa afite impamyabushobozi y’Ikigo cyo Kwigisha no Guteza imbere Amategeko yemewe na Leta cyangwa irihwanye naryo; yaratsinze ikizamini cyateguwe n’Urugaga kandi atarahamwe n’icyaha cya jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ibindi byaha bifitanye isano.
Amakuru avuga ko umwavoka utangiye umwuga asabwa icyangombwa cyerekana ko atafunzwe igihe kirenze amezi atandatu kimwe n’uwahagaritse ku bushake cyangwa uwahagaritswe kubera impamvu runaka, kuko nta wamenya ko mu gihe atakoraga atafunzwe.
Me Bernard Ntaganda niwe washinze PS Imberakuri ryaje gutandukana igice kimwe kigasigaranwa na Christine Mukabunani wahoze amwungirije, ndetse ubu ishyaka ry’uyu mugabo ntirimerwa nk’umutwe wa politiki ukorera mu gihugu.
Nyuma y’imyaka hafi itatu arekuwe, Ntaganda Bernard yatangiye urugendo rwo gushaka uko yasubira mu mwuga w’abavoka yahozemo photo Internet
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw