Ntabwo wabyuka ngo ube igihangange! Urabikorera, ugashoramo imbaraga zawe-Perezida Kagame

  • admin
  • 06/08/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rutozwa umukino wa Basketball, igikorwa kizwi nka “Giant of Africa” ko inzira imwe yo kuba igihangange ari ukubikorera ndetse ukanashyiramo umuhate.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018, ubwo yatangizaga amasomo agenewe urubyiruko rwatoranijwe muri gahunda ya Giants of Africa igamije guteza imbere urubyiruko Nyafurika binyuze mu mikino.

Yabwiye abitabiriye uyu mwiherero uzasozwa kuwa Gatatu ko bitezweho kuba abo bashaka mu bintu bitandukanye harimo no kuba abakinnyi ba Basketball,kandi ikindi ngo niba bashaka kuba ibihangange bakwiye gushyira umutima wabo wose ku ndoto zabo.

Yagize ati “Urubyiruko muri aha, mwiteguye kuba ibihangange bya Afurika? Ntabwo wabyuka ngo ube igihangange! Urabikorera, ugashoramo imbaraga zawe.Namwe ni byo mwatangiye, mu byo mukora, mu byo mutekereza no mu ngufu mubishyiramo, mushobora kuzaba ibihangange mu mukino wa Basketball”.

Perezida Kagame yongeye abwira urubyiruko rwari ruteraniye kuri Stade nto y’i Remera ko ingufu bazashyira mu gushaka kuba ibihangange, zishobora kubagirira akamaro no mu bindi bice by’ubuzima, abasaba kudacika intege.

Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003, ushinzwe na bimwe mu bihangange muri Basketball byiyemeje gusigira umurage abakiri bato muri Afurika. Watangije ibikorwa byawo mu Rwanda mu 2016.



img8149|center>
<
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/08/2018
  • Hashize 6 years