Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi – Madamu Jeannette Kagame

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango ku nsanganyamstiko igira iti: ‘Twubake Umuryango ushoboye kandi Utekanye’.

Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimangira akamaro k’umuryango agaragaza ko mu bihe biteye urujijo, nk’icyorezo cya Koronavirusi u Rwanda n’Isi yose bihanganye na cyo, umuryango usigara ari isoko y’ingufu z’abawugize

ku nsanganyamstiko igira iti: ‘Twubake Umuryango ushoboye kandi Utekanye’.

Mu nyandiko ye yatangaje kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yagize ati:”

Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.

Uyu munsi, ubwo twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, mfashe uyu mwanya kugira ngo nongere gushimangira inshingano dufite ku miryango yacu ndetse no ku muryango mugari, zo kubungabunga ubusugire n’ubuzima bw’abawugize.

Iyo usubije amaso inyuma ukareba intambwe igihugu cyacu kimaze gutera mu guhashya iki cyorezo, ndetse no guhangana n’ingaruka zacyo ku buzima bwa buri muntu – by’umwihariko abababaye cyane muri twe – nta kindi umuntu yakora kitari ugushima ibirimo gukorwa kandi bizanakomeza.

Iyi nzira Igihugu cyacu cyahisemo yo kurwanya iki cyorezo igomba kugendana n’inshingano buri wese afite yo kuyikomeza no kwiyumvisha iteka akamaro idufitiye.

Tugomba kwita ku kintu cy’ingenzi kizatugeza ku ntsinzi: Kwitwararika (self-discipline). Urugamba rwo kurwanya Koronavirusi ntirurarangira, bityo rero ntidukwiye kwirara.

Amahitamo njye nawe dukora buri munsi niyo yerekana uburyo igihugu cyacu kizasohoka muri ibi bihe bitoroshye.

N’ubwo amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ari ingenzi, hari indi myifatire myiza ndetse n’ibikorwa byubaka umuryango muri rusange dushobora kwitoza, bikazadufasha no mu bihe biri imbere.

Ubusabane no gushyira hamwe mu muryango: Mu Rwanda, gahunda ya “Guma mu rugo”, yatumye benshi dukorera mu rugo, ndetse n’amashuri azongera gufungura mu kwezi kwa Nzeri. Kumenya umwanya ugenera akazi n’izindi nshingano zo mu rugo, n’ubusanzwe ntabwo byoroha ariko bigoye kurushaho iyo bigomba gukorerwa ahantu hamwe.

Ariko mureke turebe no ku nyungu zirimo, dutekereze uko ibi bihe byadufasha kongera gushyigikirana no gushyira hamwe nk’umuryango.

Ndabashishikariza gutekereza kuri aya mahirwe dufite yo kongera ubusabane mu miryango yacu. Uyu mwanya twawukoresha mu gukina, kurera no kwigisha, gusangizanya inkuru zitandukanye – hagati y’abakuru n’abato. Ibi bizadusigira urwibutso rwiza rurema urukundo n’ubusabane, ndetse bizadufasha no kugabanya kwiheba no guhangayika bishobora guterwa n’ibi bihe.

Ba umurinzi wa mugenzi wawe. Twese twiyemeze kurushaho kugira umutima utekereza ku bandi kandi ukamenya kwihanganirana.

Umuti uwariwo wose twashakira iki cyorezo, uzagira akamaro bitewe n’ukwitwararika kwa buri wese, kwihangana ndetse n’umutima w’impuhwe tugaragariza abacu. Ibi bihe turimo, bidukomereye twese, biradusaba kwitoza kurangwa n’ ineza n’amahoro, kugira ngo imiryango yacu n’abo tugomba kwitaho bagire kandi babeho mu mutuzo.

Guhoberana mu muco wacu ubundi ni uburyo twari dusanzwe dukoresha mu bihe bikomeye cyangwa se by’ubusabane. Muri ibi bihe ntabwo dushobora guhoberana nkuko dusanzwe tubimenyereye, ariko amarangamutima y’urukundo n’urugwiro abidutera turacyayafite, icyo dusabwa ni ukwiga kuyagaragariza abacu mu bundi buryo.

Dushobora gukoresha ibikorwa by’ubugiraneza n’ibindi bibereka ko tubazirikana. Uwo utabashije gusura muvugishe kuri telephone cyangwa umwoherereze ubutumwa. Kuko udashobora gutumira abawe cyangwa inshuti iwawe ngo musangire, ushobora gutegura ifunguro ryiza ukariboherereza iwabo mu rugo.

Ni ngombwa ko abagize umuryango bafatanya imirimo yose yo mu rugo. Ntabwo bikwiye ko umubyeyi w’umugore ariwe uharirwa igice kinini cy’imirimo yo mu rugo. Tuzirikane cyane imiryango irimo umubyeyi umwe, haba mu miryango yacu cyangwa aho dutuye. Aba babyeyi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndongera kandi gusaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku barokotse Jenoside.

Tube maso dukurikirane cyane ahashobora kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ubusumbane ubwo ari bwo bwose. Ntibikwiye ko umuntu aburira amahoro n’umutekano mu muryango we. Niba wahuye n’iki kibazo cyangwa hari uwo uzi wahohotewe, ihutire gusaba ubufasha n’inama ku biro bikwegereye bya Isange One Stop Centre, cyangwa uhamagare ku murongo utishyurwa 112.

Gira neza, wikomereze: Uburyo bwiza bwo gusabana nk’umuryango ni ugufasha abandi. Nk’uko dukunze kubivuga mu muco wacu «Umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure » Ushobora gufasha abaturanyi bari mu zabukuru bibana, imiryango uzi yatakaje imirimo yayitungaga cyangwa se ugafasha imiryango ifite abana bafite ubumuga. Kora igishoboka cyose kugirango ufashe abavandimwe n’abaturanyi bawe bageze mu zabukuru, ntibavunwe no kujya kwishakashakira iby’ibanze, dore ko ari nabo bazahazwa cyane n’iki cyorezo.

Teganyiriza ahazaza. Mu gihe tukiri mu rugo, tugomba kongera imbaraga mu kwihugura no kwiga kugeza igihe amashuri azongera gufungura mu kwezi kwa Nzeri. Rinda abana bawe kudindira, ugena umwanya muhuriyeho wo gusoma. Ushobora guha abana bawe umukoro wo gutekereza no kwiyandikira inkuru zabo no gukina imikino ibigisha imibare, iboneka kuri murandasi, cyangwa se bakoresheje amakayi yabo.

Mubyaze umusaruro ubumenyi buri kuri radio, televisiyo na murandasi, muhereye ku masomo yateguwe n’ikigo cy’uburezi (REB) http://elearning.reb.rw, mu rwego rwo gukomeza gukarishya ubwenge bw’abana. Muzirikane kandi no gushaka umwanya wa buri munsi wo gukora imyitozo ngororamubiri.

Rubyiruko namwe abakiri bato, ndabasaba gukoresha ubumenyi mufite mwegeranya kandi mutanga amakuru y’ukuri ku ndwara ya Covid-19 n’uburyo yakwirindwa kugira ngo mubashe kurinda imiryango yanyu n’abo mubana. Iki ni igihe cyo gufata inshingano nshya.

Ibi bihe turimo ntibikwiye kuduhungabanya.

- Nidukomeza kwitwararika mu bikorwa byacu byose, tukazirikana guhana intera hagati y’umuntu n’undi, tugakaraba intoki ndetse tukambara udupfukamunwa uko bikwiye;

- Tugakomeza kandi guharanira kubaka umuryango utekanye ndetse n’umuryango mugari nyarwanda utamenerwamo muri iki gihe kitoroshye;

Nizeye ntashidikanya ko igihugu cyacu kizasohoka muri ibi bihe cyemye kandi gikomeye kurusha mbere.

Madamu Jeannette Kagame

  • admin
  • 15/05/2020
  • Hashize 4 years