Ntabwo turi abakene habe na gato_Perezida Kagame

  • admin
  • 09/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo gikomeye Abanyafurika bafite atari ubukene ahubwo ari imyumvire y’uko ibyabo ari ugukoresha amafaranga mu bindi, ibijyanye n’ishoramari ry’igihe kirekire bakabiharira abandi.

Ku munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa 2018, yiga cyane ku kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, Umukuru w’Igihugu yanenze imitekerereze y’Abanyafurika yo kumva ko imishinga minini y’uyu mugabane igomba guterwa inkunga n’abashoramari bo hanze yawo gusa.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza, by’umwihariko abo kuri uyu mugabane bagashishikarizwa kwitabira imishinga minini ihari igenda ihavuka.

Yagize ati “Tugomba gukora cyane kugira ngo abikorera ba Afurika bashishikarizwe kwitabira cyane imishinga minini y’uyu mugabane. Hari imitekerereze y’uko buri munsi tugomba kujya hanze ya Afurika gushaka abatera inkunga imishinga minini, ibi ntabwo bikwiye mu gihe Afurika itakaza za miliyari mu misoro yanyerejwe, kubitsa imitungo hanze n’ibindi.”

Yakomeje agaragaza ko impamvu bidakorwa atari ubukene ahubwo ari imyumvire idakwiye ishobora kuba ituruka mu bukoloni cyangwa ahandi, yo kumva ko ishoramari ry’igihe kirekire ritareba Abanyafurika, asaba ko iyo myumvire isubiza inyuma umugabane yahinduka.

Yagize ati “Ntabwo turi abakene, habe na gato. Ikibazo kiri cyane mu myumvire y’uko ari ibisanzwe gukoresha amafaranga yacu, ibijyanye n’ishoramari ry’igihe kirekire tukabirekera abandi. Bivuze ngo ibyo twabona byose twakomeza gucyena”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ikoranabuhanga ari umusingi w’ubukungu muri iki gihe, akaba ari yo mpamvu Afurika irimo gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga no mu kwigisha ababikoresha, kandi bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.

Yashimangiye ko ubushake bwa politiki ari ngombwa kuko iterambere ry’ikoranabuhanga ridashobora gusigana n’ukwihuza kw’ibihugu n’ubufatanye, kuko bizatuma Afurika igera ku ntego z’iterambere yifuza.

Yagize ati “Ubushake bwa politiki ku ruhande rwa Leta n’urw’abikorera ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rihuriweho rya Afurika. Aya masezerano azahindura Afurika mu gihe tuzaba twashyize mu ngiro ibyo ateganya.”

Inama ya Transform Africa 2018 irabera i Kigali kuva ku wa 7-10 Gicurasi 2018. Ihuje abagera ku 4000 barimo abikorera, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na bamwe mu bahagarariye abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Transform Africa 2018 iraganirwamo ibyerekeye isoko rihuriweho na Afurika mu by’ikoranabuhanga n’izindi ngingo zirimo ikoranabuhanga mu bucuruzi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga no kurikoresha, ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, kurikoresha mu kubika amakuru n’ibindi.


Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya Transform Africa 2018




Chief Editor

  • admin
  • 09/05/2018
  • Hashize 6 years