Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake- Perezida Kagame

  • Ruhumuriza Richard
  • 28/03/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko nubwo  icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira mu gihe kirenga umwaka ushize mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere w’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yabigarutseho mu Isengesho ryo gusengera Igihugu no gushima Imana yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021. Ni umuhango yitabiriye yifashishijwe ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zashyiriweho gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri uwo muhango wahuje abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba  umuco wo gushima Imana no gusengera Igihugu ukomeje gushinga imizi, no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Nubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu. Dufite byinshi byo gushimira. Turashimira cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba abayobozi gufata igihe cy’ayo masengesho nk’umwanya wo gutekereza ku nshingano  no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.

Yavuze ko ntawashidikanya ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke. asaba abayobozi gukora inshingano zabo bazirikana buri gihe ko bazikorera abo bashinzwe kubikorera.

Ati: “Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho, kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda kimwe no ku bindi bihugu ku Isi yose.

Ku buzima, icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 301, mu gihe abamaze gutahurwaho ubwo bwandu ari 21,370 barimo 19,741 bakize na 1,328 bakirwaye nk’uko bigragazwa mu mibare yatangajwe tariki ya 27 Werurwe 2021.

Ku bijyanye n’ubukungu, icyorezo cya COVID-19 cyatumya umusaruro mbumbe w’Igihugu ugabanyukaho 3.4% bikaba bigaragaza uburyo ubukungu bw’Igihugu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo.

Leta y’u Rwanda yateganyaga ko ubukungu bw’u Rwanda buzagabanyuka ku kigero cya 0.2% munsi ya zeru bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ibibazo by’igabanyuka ry’ubukungu byagiye bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w’igihugu mu bihembwe bine bigize umwaka, aho igihembwe cya mbere gusa ari cyo cyagaragayemo ubwiyongere bwa 3.7%, icya kabiri kigabanyukaho 12.4%, icya gatatu 3.6% na ho icya 4 kigabanyukaho 0.6% munsi ya zero.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo hashyigikirwa inzego zagiyezizahazwa na cyo mu guharanira ko imiririmo n’ibindi bikorwa by’ubuzima busanzwe mu gihe urugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo rugikomeje.

Ni muri urwo rwego mu ntangiriro z’uku kwezi hatangiye igikorwa cyo gukingira mu Gihugu hose, haherewe ku banyantege nke ariko kikaba kizasoza nibura mu Rwanda hakingiwe hejuru ya 60%.

  • Ruhumuriza Richard
  • 28/03/2021
  • Hashize 3 years