Ntabwo kwiyamamaza bihagarika serivisi zitangwa – Kaboneka

  • admin
  • 21/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri Francis Kaboneka .mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’intara, uturere twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali , hifashishijwe ikoranabuhanga , Yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bidakwiye kuba intandaro yo kubuza abaturage gukora cyangwa ngo binatume abayobozi bafunga ibiro bitwaje kujya kwamamaza, bigatuma badaha serivisi abaturage babakeneyeho.

Yagize ati “Abayobozi b’ibanze bafite amabwiriza, twarabisangiye, ntabwo kwiyamamaza bihagarika serivisi zitangwa, ku kagari bagombye kuba bahari batanga serivisi, ku murenge no ku karere nk’uko bisanzwe, niba hari ababikora nagira ngo nkoreshe aya mahirwe mbasabe ko ibiro bikwiye guhora bifunguye kuko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo guhabwa serivisi igihe cyose ashakiye.”

Minisitiri Kaboneka yanabasabye kutabangamira abaturage, ntibababyutse ijoro, abasaba ko bareka bakajya babikora ku bushake nta nkomyi, nta gahato, akaba aribo bafata icyemezo cy’uwo bazashyigikira kandi bazanatora.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2017
  • Hashize 7 years